Urukiko rw’i New Hampshire muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika rugiye gutangira kuburanisha Umunyarwandakazi w’imyaka 41 witwa Beatrice Munyenyezi, aho aregwa gutanga amabwiriza yo kwica no gufata ku ngufu abagore muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Nahamwa n’iki cyaha azoherezwa mu Rwanda ngo aharangirize igihano cye.
Ikinyamakuru boston.com kivuga ko Munyenyezi yatanze amakuru y’ibinyoma ubwo yasabaga kwinjira muri Amerika mu 1995 no kugira ngo ahabwe ubwenegihugu bwa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika mu 2003. N’ubwo Urukiko rumerega kugira uruhare rukomeye muri Jenoside we arabihakana.
Uru rubanza rugamije kumenya neza impamvu Munyenyezi yabeshye kugira ngo yemererwe kubona ubwenegihugu bwa Amerika, abashinjacyaha bazerekana uruhare muri Jenoside. Nahamwa n’icyaha, uyu mubyeyi w’abana batatu azoherezwa mu Rwanda kurangirizayo igihano azaba yahawe. Kugeza ubu impapuro z’Urukiko zerekana ko abatangabuhamya b’Abanyarwanda bazacungirwa umutekano, harimo no guhisha umwirondoro wabo.
Munyenyezi yashakanye na Arsene Shalom Ntahobali, wari umukomando mu ngabo za EX FAR ziregwa kuba zarakoze Jenoside, uyu nawe yaburanishijwe n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda ruri i Arusha, yaburanye mu rubaza rwitiriwe Butare. Ntahobali na nyina Pauline Nyiramasuhuko, bakatiwe muri Kamena umwaka ushize igifungo cya burundu kubw’uruhare rwabo muri Jenoside. Ntahobali yahamwe n’icyaha cyo gufata abagore ku ngufu.
Munyenyezi mu 1994 yabaga muri Perefegitura ya Butare, muri hoteli y’umuryango we. Abashinjacyaha bo mu Rukiko rwo muri Amerika bamurega kuba yarafashaga abakoraga Jenoside kugenzura indangamuntu z’abacaga kuri bariyeri imbere y’iyo hoteli yabagamo aho kandi yatangaga amabwiriza yo gufata ku ngufu no kwica Abatutsi muri Jenoside. Hari ubuhamya bwemeza ko Munyenyezi yakubise ikibando cy’igiti mu mutwe w’umwana w’Umututsi wahise witaba Imana ako kanya. Inyandiko z’Urukiko kandi zimurega kuba yarahise yikubira imitungo y’abiciwe muri Jenoside.
Abacamanza muri Kamena 2011 banditse ati : "Za bariyeri zari hanze ya hoteli Ihuliro yari izwi kuba iteye ubwoba muri Butare, kandi yamenyekanye nk’iyaguyeho abantu benshi ndetse ko benshi bahafatiwe ku ngufu."
Munyenyezi ari muri gereza kuva hatabwa muri yombi muri Kamena 2010. Ubutabera bwagenzuye urugo rwe ruri i Manchester aho bwafatiriye bimwe mu bikoresho bye, mu byafashwe harimo icyuma kibika amakuru cya mudasobwa, telefone zigendanwa, ibitabo bye, amafoto ye ndetse hanafatiriwe icyemezo cye cyo kuba Umunyamerika. Uyu muhango wo kumwemerera kuba Umunyamerika aho wabereye niho uru rubanza rwe ruri kubera hashize imyaka irenga icumi yemereye kuhatura.
Foto : unionleader.com
| IZINDI NKURU WASOMA |
|
Ntibihagije gukurikirana Mudacumura wenyine- Martin Ngoga
17.05.2012 |
|
Yatwikiwe muri Kongo azira kuba Umunyarwanda
17.05.2012 |
|
Perezida Kagame yasabye abarangije muri William Penn kwiha agaciro bafashanya
13.05.2012 |
|
Abapolisi b’Abanyarwandakazi barashimirwa uruhare rwabo mu guca ihohoterwa i Darfur
11.05.2012 |
|
Perezida Kagame : "Umutungo dufite w’ingenzi ni abaturage bacu"
10.05.2012 |
| KANDA AHA UREBE N'IZINDI NKURU NYINSHI ... |