Benshi mu bashakanye bishimira kuryama bambaye ubusa


Yanditswe kuya 21-02-2013 - Saa 09:32' na Emma-Marie Umurerwa

Ubushakashatsi bwakozwe n’Abanyamerika babaza abantu bo mu mpande zitandukanye z’isi bubatse ingo ikibanezeza n’ikibababaza, abenshi bahurije ku kuryamana bose nta kintu bambaye nk’ikintu kibatera umunezero usesuye.

Amakuru atangazwa n’urubuga 7sur7 avuga ko abakoze ubu bushashatsi bavuze ko nta washidikanya ko hari ibanga rikoreshwa n’imiryango ifite umunezero, kandi iryo banga ngo rigizwe n’utuntu duto duto bakorerana nko gusohokana bakajya ahantu runaka, gutemberana agatoki ku kandi, gusomana mu ruhame n’ibindi.

Pepper Schwartz n’ikipe yari ayoboye bo muri Kaminuza ya Washington, bagaragaje ko 44% by’abagabo na 29% by’abagore batiyumvamo urukundo.

Izi mpuguke zavuze ko kugira ngo abashakanye bishimane bagomba gukorerana utuntu duto duto. 34% by’abagore babajijwe bavuze ko bashimishwa no kuryama bambaye ubusa, mu gihe 38% by’abagabo na bo bavuze ko bibashimisha bigatuma bashaka gukora imibonano mpuzabitsina.

34% by’abagore na 38% by'abagabo babajijwe bashimishwa no kuryama bambaye ubusa

Banavuze ko gusomana na byo bigira uruhare runini mu kuzanira abashakanye umunezero, ntibikorwe hagiye kubaho imibonano mpuzabitsina gusa.

IBITEKEREZO
Nange ndabyikundira kuberako biranyorohera ,gushimisha umufasha wange,ntabanje gutwara umwanya munini,niyambura biriya nabino,wooow it enjoy full really,u also try it out.
Musubize26.02.2013 saa 01:40
shelly
Jeanne : ubwose wararana n'umugabo wawe wambaye ubusa kugeza ryari koko ?ibi ntago arumuco w'abanyarwanda,muratubeshyeye rwose,.ibi bikorwa mu minsi yambere mushakanye,nyuma mukabicikaho.kuko umugabo yakwangiza umugore cyane,.love is different from sex,right ? kandi imana ntago ishyigikira ibintu nkibi,murakoze.
Musubize26.02.2013 saa 01:32
jeanne
jacques ;kirazira kikaziririzwa kuryamana nuwawe mwambaye.
Musubize25.02.2013 saa 11:49
ngize jacques
Melodie, ibi sibyo kibazo abana bagomba kubimenya ahubyo bakabwirwa ko atari ibyabo kuko bigomba gukorwa n'ababyeyi babo gusa. naho kubibahisha nibyo ahubwo bibi cyane byabatera kwishora mubyo batazi .umwana agomba gusobanurirwa ko azararana n'undi utari umuvandimwe we aruko yashatse uwo bashingana urugo akaba ariho azarara ntacyo yambaye (kuko kurara yambaye ubusa ntibivugwa,ubusa ntibuboneka !!!!!!!!!)
Musubize23.02.2013 saa 02:02
Claude
kurinda umwana inkurunkiyi biragoye kukona tayisoma azabi bwirwa ahubwa duse ngere abana bacu nahwindi ntaza bura ababimu bwira naho kubasha kanye kura bambaye ubusa numucyo nyarwanda ndetse namahanga twicu mucyo wo kutara wamba ye ubusa
Musubize22.02.2013 saa 10:53
EMMANUEL IYAMUREMYE
Jyewe ndubatse, ariko nanjye nkunda kuryama nambaye ubusa kuko bituma sinzira neza kandi n'uwanjye ni uko na we rabikunda. Rero ku bashakanye kuryama bambaye ubusa ni byiza kuko byongera umunezero n'urukundo hagati yabo. Abaryama bambaye ndabagaye pe !
Musubize22.02.2013 saa 03:23
GARUKA
Nagira ngo nunganire Melodie. Ubu hasigaye hari imbuga nyinshi zandika kubyo abana badakwiriye gusoma. Na none hari ingo nyinshi zitabasha gusobanukirwa n iby urugo ariko iyo byanditse bibagirira akamaro. Ahubwo umubyeyi aba akwiriye gukurikirana umwana we kenshi gashoboka kugira ngo abimurinde. Murakoze
Musubize21.02.2013 saa 10:07
Jeanine KARANGWA
jeanine we ibyo uvuga ndabyumva ariko biragoye gukurikirana umwana ndaguha urugero ; ubu kumashuri menshi basigaye bafite za mudasobwa , ikindi aya materefone agendanwa ubwo koko wamukurikirana ute ko mutaba mwiriranywe. kuri ubwo rero ntakuntu wabimurinda mu gihe abisanze byanditse nk'uku
22.02.2013 saa 05:38
melodie
Uretse n'abashakanye, njye sindashaka ariko iyo ndyamye ntacyo nambaye nsinzira neza cyane ntakimbangamiye, nkanswe rero ababa bagiye kurarana bari bugire n'akarimo bakora. Ubundi se mwarara mwambaye uko mugiye kwiha akabyizi mukiyambura mwarangiza mukongera mukambara ?
Musubize21.02.2013 saa 08:07
######
Amategeko 10 y'abashakanye : 1. Murajye murara mwambaye ubusa ; ngaho mukomeze.....
Musubize21.02.2013 saa 07:50
Ano
ubwo se hagize ikintu gikubita bigatuma musohoka mwiruka mwasohoka mwambaye ubusa !!
Musubize21.02.2013 saa 07:21
kok
iryo ni itegeko rya mbere ku bamaze kurushinga !kuko baba binjiye mu muryango w'abarara bambaye ubusa ! abarara bambaye ntabwo baba bakundanye !
Musubize21.02.2013 saa 07:08
tete
Ariko mwatubabariye ibi bintu mwandika bisomwa n'abana mwumva nta cyo bitwaye kurubyiruko koko ? izi mbuga zisomwa n'abantu b'ingeri zose kandi hari abo biba bigenewe n'abandi biba bitagenewe. Harya ngo niterambere ? Nyamara nk'ababyeyi dufite impungenge y'izi nyandiko. Ibi ni bimwe urubyiruko iyo babisoma babona ari ibisanzwe ni naho bamwe usanga bishora mu busambanyi, kuko iyo babisanga byanditse babifata nk'ibisanzwe.
Musubize21.02.2013 saa 05:21
melodie
ndakwemeye madame melodie uzi gushira mugaciro no gutanga inama kabisa.be blessed
21.02.2013 saa 09:15
pop
ariko ubundi uyu si Rusesabagina !
Musubize21.02.2013 saa 04:34
Parfait
Ubundi se wakwambara urikumwe numufasha wawe kweli ?urukundo ruva mucyumab :*
Musubize21.02.2013 saa 04:25
Binyamurugo aimer
kandi wasanga hari abagore n'abagabo barara bambaye bambaye imyenda !!!!! kaba ari akumiro mba ndoga Musinga
Musubize21.02.2013 saa 03:18
musinga

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!