Icyegeranyo cyakozwe na CNN cyerekanye ko Uganda iri ku isonga mu bihugu bya Afurika mu kugira abaturage bakunda kunywa inzoga nyinshi kandi zikomeye.
Ubu bushakashatsi bwari bugamije kumenya ibihugu 10 bya mbere ku Isi mu kunywa, bwashyize Uganda ku mwanya wa 8 igakurikirwa n’u Budage na Australia, mu gihe Abongereza ari bo bari ku isonga muri urwo rwego.
The Daily Monitor dukesha iyi nkuru ivuga ko Abagande bakunze kunywa inzoga yitwa Waragi, yakunze kunyobwa n’abasirikare kubera ko yabateraga akanyabugabo. Kunywa nyinshi ngo bikaba bituma uyinywa agira ingaruka zo kutabasha kuyigobotora.
Iyi nkuru ivuga ko mu bihugu bya Afurika, Uganda ari yo iri ku isonga mu kugira abaturage banywa inzoga nyinshi. Iki gihugu kandi ngo kizwi mu bucuruzi butemewe bw’ibiyobyabwenge bikozwe mu bitoki.
Muri Uganda, kunywa inzoga zifatwa nk’ibiyobyabwenge n’izindi zikomeye haba mu bice by’icyaro no mu nkengero z’imijyi ngo biteje impungenge ku buzima, cyane ubw’urubyiruko no gusubiza inyuma umusaruro muri iki gihe.
Ibindi bihugu CNN yashyize ku rutonde mu banywi ni u Bushinwa, u Burusiya, u Bufaransa, Equateur, Moldova na Korea y’Epfo.
| IZINDI NKURU WASOMA |
|
Irangi ryo mu cyumba bararamo rigira uruhare mu gusinzira
17.05.2013 |
|
Byateye intugunda iby’isabukuru y’amavuko y’umugore wa Sassou-Nguesso yatwaye miliyoni 1,5$
16.05.2013 |
|
Pologne : Nyuma yo kwibaruka umwana ufite alcool nyinshi ashobora gufungwa
16.05.2013 |
|
Zimwe mu ndangagaciro zikwiye kuranga abashakanye
15.05.2013 |
|
Agashya i Kigali : Imodoka yatereye mu muhanda itagira umushoferi
14.05.2013 |
| KANDA AHA UREBE N'IZINDI NKURU NYINSHI ... |