Abakobwa b’impanga umwe yabaye nyampinga undi aba igisonga cye


Yanditswe kuya 6-10-2012 - Saa 06:24' na Umurerwa Emma-Marie

Bwa mbere mu mateka y’amarushanwa y’ubwiza mu gihugu cya Libani, abakobwa babiri b’impanga bahataniye ikamba rya Nyampinga, biza kurangira umwe abaye uwa mbere undi aba uwa kabiri.

Urubuga rwa interineti libnanews, rutangaza ko ibi birori byo guhitamo Nyampinga byabaye ku wa 29 Nzeri uyu mwaka byamaze amasaha agera kuri abiri muri Liban, birangira Rina Chibani ari we utorewe kuba Miss Liban 2012, impanga ye Romy itorerwa kuba igisonga cye cya mbere na ho uwitwa Christelle Loutfi aba igisonga cya kabiri.

Ugutangazwa kwa Rina Chibani nka Miss Liban 2012 kwakuyeho ibyari bimaze iminsi bihwihwiswa ko uwitwa Marianne Bechara, umwe mu bakobwa 16 bahataniraga iri kamba ari we uzaba Miss Liban 2012.

Abo bakobwa ni impanga, umwe yabaye Nyampinga undi aba igisonga cya mbere
IBITEKEREZO
Aya mafoto ntagaragara neza kubera ubuto bwayo
Musubize15.10.2012 saa 02:47
nisco
Kabisa nta bwo tubona neza aya mafoto yaba bakobwa muduhe amanini merci !
Musubize9.10.2012 saa 12:03
Nelly
abo bahiganiganisha imibiri yabo Imana irashavura bagiye kubona ibara,bamenye ko ari nzu yu Wuhoraho imibiri yacu.
Musubize8.10.2012 saa 15:59
jonas baraka
Udufoto tw'aba bakobwa ni duto cyane ntitwerekana ubwiza bwabo. Mugerageze mutubonere andi mafoto asobanutse !
Musubize8.10.2012 saa 03:40
Rita

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!