Akurikiranye ababyeyi be mu nkiko kubera ko nta rukundo bamweretse

Yanditswe na Olivier Muhirwa
Kuya 1 Werurwe 2013 saa 03:23
Yasuwe :
0 0

Umusore w’imyaka 32, ukomoka mu gihugu cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatanze ikirego arega ababyeyi be, kuba batarigeze bamwitaho kuva bamubyara, akaba saba indishyi z’akababaro z’amadorari 200.000, hafi 150.000 by’Amayero.
Amakuru dukesha urubuga now.msn.com avuga ko uyu musore witwa Bernard Bey, utuye mu jyi wa New York, ahitwa Brooklyn yareze ababyeyi be mu rukiko abashinza ko nta rukundo bigeze bamugaragariza kuva bamubyara.
Uyu musore avuga ko yakorewe ihohoterwa ku mubiri no ku (...)

Umusore w’imyaka 32, ukomoka mu gihugu cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatanze ikirego arega ababyeyi be, kuba batarigeze bamwitaho kuva bamubyara, akaba saba indishyi z’akababaro z’amadorari 200.000, hafi 150.000 by’Amayero.

Amakuru dukesha urubuga now.msn.com avuga ko uyu musore witwa Bernard Bey, utuye mu jyi wa New York, ahitwa Brooklyn yareze ababyeyi be mu rukiko abashinza ko nta rukundo bigeze bamugaragariza kuva bamubyara.

Uyu musore avuga ko yakorewe ihohoterwa ku mubiri no ku mutima akiri umwana muto, kugeza ubwo yahunze urugo afite imyaka 12 y’amavuko, akajya kuba mu muryango w’abagiraneza.

Bernard amaze kugira imyaka 32, akaba avuga ko abayeho nabi, kandi byose bikaba byaratewe n’ababyeyi be, akaba ariyo mpamvu asaba ko bamuha amadorari 200,000 y’indishyi z’akababaro.
Bernard ati ”Nta rukundo nigeze nabayeho nabi cyane, ababyeyi bakwiye kujya bagaragariza abana babo urukundo’’.

Bernard Manley umugabo wa nyina wa Bernard Bey, yavuze ko nta bushobozi afite bwo kuba yatanga ariya madorari uyu musore yifuza, ngo kandi si we se wamubyaye, akomeza avuga ko atanafite aho kuba ngo kuko aba mu macumbi rusange.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza