Afurika y’Epfo: Kaminuza yayobereje miliyoni y’amadolari kuri konti y’umunyeshuri

Yanditswe na IGIHE
Kuya 30 Kanama 2017 saa 03:44
Yasuwe :
0 0

Kaminuza ya Walter Sisulu yo muri Afurika y’Epfo yatangaje ko yibeshye igashyira miliyoni y’amadolari kuri konti y’umwe mu banyeshuri bayo.

Iryo kosa ryabayaho ubwo iyo kaminuza yari igiye guha uwo munyeshuri inguzanyo ihabwa abanyeshuri batishoboye biga muri Kaminuza za Leta.

BBC yatangaje ko amafaranga yashyizwe kuri iyo konti mu mezi atanu ashize ariko babivumbuye vuba aha ubwo urupapuro rwo kuri banki rwerekana amafaranga umukiliya afite kuri konti rwasakaraga ku mbuga nkoranyambaga.

Bivugwa ko uyu munyeshuri bamuvumbuye amaze gukoreshaho asaga ibihumbi 30 by’amadolari.

Kaminuza yatangaje ko uwo munyeshuri ari gukurikiranwaho kwanga gutangaza ko yakiriye ayo mafaranga kandi yari yabonye ko ari ikosa ryabayeho.

Umuvugizi w’iyo Kaminuza, Yonela Tukwayo yavuze ko amakosa yakozwe na sosiyete ishinzwe gushyira inguzanyo z’abanyeshuri kuri konti zabo za banki, gusa iyo sosiyete yabyamaganiye kure ivuga ko bikwiye kubazwa Kaminuza yo ibaha amafaranga.

Hari andi makuru avuga ko uwo munyeshuri yaba yamaze kwishyura amafaranga yari yarakoreshejeho.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza