Ama ‘robots’ ashobora kuzamura irari ryo gutera akabariro n’abana yamaganiwe kure

Yanditswe na Mfitumukiza Moïse
Kuya 6 Nyakanga 2017 saa 08:32
Yasuwe :
4 0

Nyuma y’ibikorwa by’ibanze byo gucunga umutekano w’abantu n’ibintu mu makompanyi n’ibihugu byateye imbere, gukoreshwa mu ntambara karabutaka n’ibindi bikorwa; ama-‘robots’ yinjijwe no mu bikorwa by’ishimishamubiri aho usanga hari abayifashisha bashaka gutera akabariro.

Abahanga bemeza ko uko iterambere mu mikorere y’ama-‘robots’ ryagiye ryaguka byatumye agera no mu rwego rwo kwifashishwa mu gikorwa cy’imibonano mpuzabitsina n’abantu, bashaka kwishimisha ubwabo batitabaje undi muntu.

Iterambere rirushaho kwiganza muri iki gikorwa cyo gutera akabariro rishobora gutiza umurindi abantu bakuze bakunda kuryamana n’abana bakiri bato n’ababafata ku ngufu nkuko abahanga babigaragaje.

Raporo yashyizwe hanze igaragaza ko ibi ibintu byakorewe gutera akabariro gusa, bishobora guteza ibibazo bikomeye ndetse bigatiza umurindi ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Independent itangaza ko ama-‘robots’ yashyiriweho gushimisha ba nyirayo ashobora kugira uruhare mu gutesha agaciro umugore, gufata ku ngufu no kwishimira gukorana imibonano mpuzabitsina n’abana batarageza imyaka y’ubukure.

Ama ‘robots’ ashobora kuzamura irari ryo gutera akabariro n’abana yamaganiwe kure

Umuhanga mu bijyanye n’ama-‘robots’, Prof Noel Sharkey, yavuze ko ari byiza kubanza kureba ingaruka azagira kuri sosiyete mbere yo kuyakwirakwiza mu bantu. Yavuze ko hakenewe abanyamategeko babanza kureba ayemewe n’atemewe.

Ama-‘robots’ atera akabariro asa n’abana yakozwe, anacuruzwa avuye mu Buyapani ku mugabo wiyemereye ubwe ko akunda gutera akabariro n’abana nk’uko Prof Shakey yabitangaje. Yakomeje atangaza ko “Hari abavuga ko aho gufata umuntu ku ngufu wafata robot".

Prof Sharkey yifuza ko Guverinoma y’u Bwongereza yakumira iyinjizwa mu gihugu kuri izi robots.

Kenneth Harrison wo muri Canada, yaguze imwe muri izi robots kuri sosiyete y’Abayapani yitwa Harumi Designs izikora. Nyuma yo gukorana n’iyi sosiyete iri ku rutonde rw’izitemewe muri iki gihugu, Harrison yafatiwe ku kibuga cy’indege ashinjwa guhohotera uburenganzira bw’abana.

Kuri ubu Urukiko muri Canada ruri kwiga niba gutunga izi robots byakwemerwa cyangwa bikamaganwa naho abashakashatsi bo mu bihugu bitandukanye bamaganye ko ayo ma-‘robots’ yakwinjira mu bihugu byabo.

Imwe muri sosiyete zikomeye mu gukora aya ma-robots yitwa Abyss Creations mu mpera z’uyu mwaka izashyira hanze itera akabariro izunguza umutwe, ihindukiza amaso ndetse inavuga hifashishijwe ubwenge bw’ubukorano (artificial intelligence) aho izajya ikora ibi yifashishije porogaramu ishyirwa muri telefone. Iyi sosiyete kuri ubu yamaze gusohora porogaramu ifasha kuba wahindura ibyiyumviro n’amajwi bya robots zisanzwe bakoraga.

Aya ma-’robots’ abayakora bagerageza kuyasanisha n’abantu nk’aho bayaha uruhu rworoshye, imisatsi n’amaso n’ubwo abahanga bemeza ko bigoye kuzabona aya ma-‘robots’ asa n’abantu neza mu mikorere n’imivugire.

Izi ‘robot’ zitiriwe abakunzi b’abakorano zifite umwihariko wo kuba zishobora gukora igikorwa cyo gutera akabariro mu buryo 50 butandukanye, bizwi nko gufata ‘position’.

Abantu batangiye kwifashisha ama-'robots' mu bikorwa by'ishimishamubiri
N'abagore bagira ayo bifashisha iyo bashaka kwishimisha

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza