Amafoto y’umugore wa Trump yambaye ubusa yashyizwe ahagaragara

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 1 Kanama 2016 saa 02:27
Yasuwe :
0 0

Donald Trump wiyamamariza kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatangaje ko abona umugore we Melanie yari umunyamideri ukomeye nyuma yo gusabwa kugira icyo avuga ku mafoto amugaragaza yambaye ubusa.

Aya mafoto yafashwe n’umufotozi w’Umufaransa Alé de Basseville i Manhattan muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu 1995.

Nk’uko De Basseville yabibwiye New York Post ngo bamwe bayabonye ho gake ndetse ayandi ntiyari yigeze atangazwa mbere.

Aya mafoto agaragaza Melania Trump yambaye ubusa akinze ukuboko ku mwanya y’ibanga ye ariko yambaye inkweto yifotoza nk’umunyamideli. Amwe aba areba imbere, ahandi yateye umugongo umufotozi areba inyuma n’ayandi areba ku ruhande.

Ubusanzwe,Melanie uvuka muri Slovenia yakoze akazi ko kwerekana imideli kuva ku myaka 16, ubu afite imyaka 46.

De Basseville yagize ati “Melanie yari umuntu ukomeye ufite imyitwarire idasanzwe kandi yaranyishimiraga.”

Yongeyeho ko atigeze na rimwe agaragaza ko atishimiye gufotorwa yambaye ubusa.
Umwe mu bakora ibijyanye no kwerekana imideli wari mu gikorwa cyafatiwemo ayo mafoto yavuze ko yatunguwe no kuyabona kuko Melanie yayafotorewe mu irushanwa

Ati “Melanie yari umunyamwuga kandi yumvaga ameze neza ku kintu cyose.”

De Basseville, ngo icyo ayo mafoto yari amaze kwari ukugaragaza umuco no kwishimira umubiri w’igitsina gore.

Melanie yamenyanye na Trump mu 1998 ubwo yari yitabiriye icyumweru cy’imurika ry’imideli, baza kurushinga mu 2005.

Amafoto ya Melanie Trump yambaye ubusa


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza