Amafunguro wagendera kure igihe ugiye kugenda mu ndege bwa mbere

Yanditswe na Tombola Felicie
Kuya 4 Nzeri 2017 saa 07:21
Yasuwe :
0 0

Ibyo kurya n’ibyo kunywa ufata mbere yo gufata urugendo rwo mu kirere, biri mu bigira uruhare kugira ngo urugendo rukugendekere neza cyangwa nabi.

Hari abagira ingorane bitewe n’amafunguro bafashe bakabyitirira ko ari indege yabibateye ndetse bakabifata nk’aho ari ihame kandi ari bo bikozeho.

Inkuru dukesha urubuga elcrema iribanda ku mafunguro n’ibinyobwa ugomba kwirinda igihe ugiye kujya mu ndege ku nshuro ya mbere kuko bishobora guteza ikibazo ubuzima bwabwe.

Ibiryo byumishijwe mu mavuta bizwi

Nubwo abantu benshi bakunda gufata bene aya mafunguro aba yumishijwe mu mavuta(fast food), abahanga bagaragaza ko igorora ryayo ritinda ku buryo uba utagomba kuyafata igihe noneho ari ubwa mbere ugiye kujya mu ndege, kuko wumva ubangamiwe igihe kinini.

Ibinyobwa bisembuye

Ibinyobwa byose bisembuye si ko binganya ikigero cy’umusemburo, ariko abamenyereye iby’ingendo zo mu ndege bavuga ko atari byiza kunywa ibinyobwa bisembuye kuko bikamura amazi mu mubiri ukaba wamererwa nabi.

Kuba ibyo bishobora kukwangiza urugendo rukakubera rubi ukaba wakeka ko ari indege yabiguteye kubera ari bwo bwa mbere.

Ikawa

Ikawa igira caffeine, kandi caffeine ni kimwe n’ibinyobwa bisembuye ku mubiri w’umuntu, yo neneho ikamura amazi mu mubiri kurenza uko ibisembuye bibigenza, ukumva ufite umwuma.

Inyama zitukura

Inyama zitukura ziri mu biryo bitinda mu gifu, igogora rigafata igihe kinini, ni byiza ko wirinda inyama zitukura kugeza ugeze aho ugiye. Iyo bitabaye ibyo ugenda umerewe nabi. Kuzabara inkuru y’urugendo rwa mbere wagiriye mu ndege ugasanga wari urimo kurwana n’ubuzima.

Ibishyimbo

Ibishyimbo bitera imisuzi, umuntu aba ayumva mu nda harimo imyuka itogota igihe yariye ibishyimbo.

Ugomba gutekereza akaga wateza abo mwicaranye nawe utiretse igihe wariye ibishyimbo. Ni byiza rero kutabirya igihe ugiye kujya mu ndege.

Ibinyobwa byose birimo gaz

Ibinyobwa byose birimo gaz nka fanta, inzoga bituma mu gifu hazamo indi myuka ukagenda umeje nk’urimo kwijuta, usohora iyo myuka yo mu gifu buri kanya.

Impamvu izi nama zagiriwe abagiye kujya mu ndege bwa mbere ni uko abasanzwe babimenyereye n’iyo byababaho bumva ko ari nk’ibisanzwe mu gihe ku muntu ugenze mu ndege bwa mbere we yumva ari nk’aho indege ari yo yabimuteye ndetse n’ikindi gihe akaba yumva kuyijyamo ari nko kubura uko agira.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza