Amakosa udakwiye gukora igihe watumiwe mu bukwe

Yanditswe na Mukaneza M.Ange
Kuya 15 Mutarama 2018 saa 07:22
Yasuwe :
1 0

Abantu bataha ubukwe kenshi bashobora kuba babona imyitwarire mibi runaka cyangwa bakumva inkuru z’abahindutse iciro ry’umugani kubera ibyo bakoze benshi bakabifata nk’amahano.

Ubukwe ni umwanya w’ibyishimo ku baba baremeranyije kubana bagahitamo kubihamiriza inshuti n’imiryango. Kuba baba bagutumiye ngo musangire umunezero, ntibikwiye ko uza mu mubare w’ibyo babara nk’ibyatumye ibirori byabo bitagenda neza nk’uko babyifuzaga.

Nyuma yo gutaha ubukwe butandukanye nitegereza uko ababutashye bitwara no kumva ibitekerezo by’abantu b’ingeri zinyuranye nabakusanyirije imwe mu myitwarire idahwitse twagiye duhurizaho.

Urutonde rw’ibintu ukwiye kugendera kure igihe utashye ubukwe ni rurerure ariko twahisemo kubagezaho bimwe mu bikunze kugaragara cyane.

Gutumirwa ukagenda uherekejwe

Rimwe mu makosa abantu bakora nkana ni ugutumirwa mu bukwe ugasanga ugiye uherekejwe n’abandi bantu baba abo mu muryango wawe cyangwa inshuti zawe. Hari n’uba afite abashyitsi bamusuye, akumva atabasiga mu rugo agahitamo kubajyana.

Ubitekerejeho neza ariko nawe wabona ko ari ukurengera kuko iyo umuntu ari gutegura ubukwe ateganya umubare runaka w’abatumirwa azabasha kwakira bigendanye n’ingengo y’imari yateganyije.

Niba ku rupapuro rw’ubutumire yaguhaye handitseho izina ryawe gusa wowe ukaza uherekejwe, aha ni ho uzasanga ibyari byateguwe bibaye bike. Nubwo batazakwerurira ko ibyo wakoze ari amakosa ariko buri wese ukuzi azakwibazaho.

Kujyana abana benshi

Kuba waherekezwa n’umwana wawe mu bukwe nta kibazo na kimwe kirimo cyane cyane igihe ku butumire wahawe handitseho ngo umuryango wa runaka.

Ariko nanone ibyaba byanditseho byose ntibiguha uburenganzira bwo kujyana abo wabyaye bose, aho usanga nk’umuntu yajyanye abana barindwi. Harimo n’abadatinya kujyana n’ab’abaturanyi.

Uretse kuba wowe ubwawe bishobora gutuma udakurikira neza umuhango witabiriye kuko uba ugomba kubacunga ngo batagira ibyo bangiza, binateza akajagari aho usanga bari kuzenguruka mu bashyitsi mu gihe bakina bakabakandagira cyangwa bakagira ibyo bamena.

Kurwanira ibiribwa n’ibinyobwa

Mu gihe andi makosa twavuze hejuru abantu benshi batayitaho, kurwanira ibiribwa n’ibinyobwa byo ni ibintu buri wese ufite umuco areba akanenga, ku buryo iyo ubikoze hari n’abadatinya kukunegura kandi bazi neza ko uri kubumva.

Biragayitse gutaha ubukwe mu gihe bari gutanga ibyo kunywa wowe utangiye gufata amacupa ugahisha munsi y’intebe cyangwa mu isakoshi igihe wayitwaje.

Uretse kuba ari umuco mubi ugaragaza inda nini, uba unirengaje ko atari wowe wenyine ukeneye ibinyobwa kandi uko ufata byinshi ariko utuma hari abagira ibyago byinshi byo gutaha bafite inyota, ugasanga utumye abateguye ubukwe bavugwaho ubusambo.

Ibi kandi binajyana n’amafunguro aho usanga umuntu yaruye ibiryo bikagenda bimeneka cyangwa yamara kugera mu byicaro agatangira guhisha mu mifuka y’imyenda.

Binagendana kandi no kunywa ukarenza urugero ku buryo mu gihe ubukwe burangiye usanga aho kuvuga uburyo ibirori byagenze, basubiramo amakosa atandukanye wakoreshejwe n’inzoga. Ubukwe ni umunsi wo kwishima ariko na none si umwanya wo kurengera.

Imyambarire idahwitse

Aha umuntu ashobora guhita atangira kwibaza ati “ese ni gute ushobora kuvuga ko uwatashye ubukwe yakwambara bidahwitse kandi aba yahisemo umwambaro yumva ko ari mwiza kurusha iyo atunze yose?”

Kwambara bidahwitse bivugwa hano ni uguhitamo ya myambaro umuntu wese akureba akibaza niba wabanje kubitekerezaho neza cyangwa wari wibagiwe aho ugiye.

Umwe mu bo twaganiye yatanze urugero agira ati “Hari ibintu noneho byateye aho nsigaye mbona abakobwa hafi ya bose basigaye bambara utuntu tugufi tubambika ubusa ngo ni yo imyenda y’ibirori.”

Aha ntabwo dushaka kugaragaza ko kwambara umwenda mugufi ari ikibazo kuko buri wese agira uko yambara bitewe n’impamvu ze bwite.

Ikosa rikomeye dushaka kugaragaza ni uguhitamo umwambaro uzatuma utambuka ukarangaza abantu kandi wenda abageni bageze mu gihe gikomeye cyo guhamya isezerano ryabo.

Ikindi ni uko nubwo abantu benshi batabyitaho, kwambara umweru igihe utashye ubukwe si byiza kuko ari ibara ryiranga cyane ndetse akenshi usanga umugeni ari ryo yahisemo.

Kwambara iri bara ndetse n’indi mirimbo igaragara cyane benshi babifata nko gushaka kugaragara mu birori cyane kandi atari wowe byagenewe. Igihe atari ryo abashyingiranwe basabye ko buri wese aza yambaye warihitamo igihe gusa rivanze n’andi mabara.

Gufata amafoto no kuyakwirakwiza

Ikindi kintu usanga kidakwiye kandi benshi dukora iyo twatashye ubukwe ni ukubyiganira imbere y’abageni ngo turi gufata amafoto. Aha tuba twirengagije ko abageni bateguye umufotozi w’umwuga kandi bazi neza ko hafi y’abitabiriye ibirori bose bafite telefoni zifotora.

Uretse kuba ibi bitera akavuyo ndetse bikarangaza abandi batumirwa, burya ni no kubangamira umufotozi w’umwuga uba wishyuwe ngo afate amafoto meza azabera urwibutso abashyingiranwe.

Hari undi muco noneho umaze gukwirakwira aho nyuma yo gufata amafoto y’abageni n’abandi batumirwa usanga nyiri ukuyafata ayashyira ku mbuga nkoranyambaga zirimo Facebook, Whatsapp, Twitter na Instagram.

Nta burenganzira na buto ufite bwo gufata umuntu ngo ukwirakwize ifoto ye mutabanje kubyumvikanaho. Ese n’iki kikubwira ko yifuza ko isura ye igaragara kuri izo mbuga nkoranyambaga zose?

Niba ubyifuza tegereza bo babanze baguhe ayo bifuza ko ajyaha hanze cyangwa ubereke ayo ufite ubasabe uburenganzira. Nutaha ubukwe ukabuzwa gufotora, ntuzitotombere uwabuteguye kuko ni ubuzima bwe bwite; afite uburenganzira bwo kugena amabwiriza agomba gukurikizwa ngo umunsi we ugende neza.

Nta wavuga amakosa umutumirwa akwiye kwirinda ngo yibagirwe ibijyanye no gukererwa, gutaha ibirori bitarangiye, guterura ibiganiro mu matsinda mu gihe imbere hari kuvugirwa ijambo cyangwa undi muhango no kumara umwanya munini wibereye kuri telefoni.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza