Amerika: Umugore yatewe ubwoba azira kunyara ku ibendera ry’igihugu

Yanditswe na IGIHE
Kuya 6 Nyakanga 2017 saa 04:36
Yasuwe :
0 0

Umugore wakwirakwije video imugaragaza arimo anyara ku ibendera rya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yasabye abantu kureka kumwibasira hamwe n’umuryango we bagaragaza ko batishimiye imyitwarire ye.

Uyu mugore uzwi ku izina rya Emily Lance yakiriye ubutumwa hifashishijwe internet, bumutera ubwoba ko azicwa akanafatwa ku ngufu nyuma y’aho agaragaje amashusho ye anyara ku ibendera ku itariki ya 4 Nyakanga, umunsi wizihizwaho ubwigenge.

Kuri konti y’uyu mugore kuri ubu itakigaragara ku rubuga rwa Facebook yari yagaragaje ko se yibasiwe ndetse agirira ibibazo ku kazi aho akorera.

Nta tegeko rihari rihana ugutesha agaciro ibendera rya Leta Zunze Ubumwe za Amerika bitewe n’amategeko akaza ibijyanye n’uburenganzira bwo kuvuga icyo umuntu atekereza.

Muri iyo video yashyizwe ahagaragara Lance yiyerekanye ahagaze mu bwiherero butwikirije ibendera rya Amerika arinyaraho yifashishije agakoresho abagore bakoresha iyo bashaka kunyara bahagaze.

Inkuru ya BBC ivuga ko nyuma Lance yasabye abatarishimiye imigirire ye idahwitse ‘kureka kurakarira abantu babi’. Ati “ Nta cyo babasha gukora ku byemezo byanjye.”

Uyu mugore uvuga ko se yahohotewe ndetse ibyo yakoze bikamugiraho ingaruka ku kazi ntiyigeze asobanura uko byamugendekeye.

Yagize ati “Ni iki abantu mutumva? Muri kwizihiza ubwigenge mu gihe munziza gukora ibisa na byo.”


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza