Australia yiyemeje kuba iya mbere ku Isi mu kohereza urumogi mu mahanga

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 7 Mutarama 2018 saa 06:19
Yasuwe :
0 0

Leta ya Australia yatangaje ko ishaka kuba igihugu cya mbere kigurisha urumogi rwinshi mu mahanga, rukoreshwa mu nzego z’ubuvuzi, binyuze mu miti y’amoko atandukanye izagenda irukorwamo.

Icyo gihugu kiri mu mishinga yo kuvugurura amategeko yacyo ngo ubucuruzi bw’urumogi mu by’ubuvuzi bwemerwe, ku buryo cyahita kiba icya kane ku Isi cyemeje kohereza mu mahanga urumogi rukoreshwa muri urwo rwego. Ni nyuma y’ibindi bihugu nka Canada n’u Buholandi.

Nk’uko Ijwi rya Amerika ryabitangaje, Minisitiri w’ubuzima muri icyo gihugu, Greg Hunt, yavuze ko itegeko ryemeza ubwo bucuruzi rizatangira gushyirwa mu bikorwa muri Gashyantare 2018.

Imiti y’amoko atandukanye ikoze mu rumogi izahita itangira gukoreshwa muri Australia, aho abaharanira ko ikoreshwa bavuga ko ifasha cyane abarwayi gukira uburibwe buterwa n’indwara zinyuranye nka kanseri.

Icyo gihugu cyemeje gukoresha urumogi nk’umuti mu mwaka wa 2016, gusa kurukoresha mu kwinezeza birabujijwe.

Byitezwe ko mu bihugu bizajya byoherezwamo uwo muti birimo Amerika y’Epfo, Espagne, Canada n’u Budage.

Minisitiri Hunt yavuze ko kwemeza ukoherezwa mu mahanga k’uwo muti bizagura isoko ry’imbere muri icyo gihugu.

Yagize ati "Dufite ibikorwa byigaragaza mu buhinzi bwacu burengera ibidukikije. Turi mu mwanya mwiza kuza ku isonga ku Isi mu iterambere ry’ubuvuzi n’imiti ishingiye ku rumogi.”

Amafaranga azava muri ubwo bucuruzi byitezwe ko azaba angana na miliyari55 $ kugeza mu 2025 nk’uko byagaragajwe n’ikigo cy’ubushakashatsi cyo muri Amerika, Grand View Research.

Muri Australia itegeko ryemera gukoresha urumogi mu by'ubuvuzi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza