Barafinda II? Uzwi nka ‘Padiri Kadodi’ yatunguranye ashaka kuba umudepite ahita yikuramo

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 12 Nyakanga 2018 saa 11:46
Yasuwe :
1 0

Umusore urangije Kaminuza yatunguranye kuri Komisiyo y’Igihugu y’Amatora avuga ko agiye kwiyamamariza kuba umudepite, agezeyo yisubiraho ko atagihatanye.

Muri iki Cyumweru NEC yatangaje ko yakiriye abashaka kuba abakandida bigenga bagera kuri 16, barimo umugore umwe. Muri abo harimo uwitwa Habineza Jean Paul wo mu Murenge wa Ngoma, Akarere ka Huye, wagarutse kuri Komisiyo kuri uyu wa Kane afite impapuro yahawe ajya kwaka imikono abaturage, azanye n’ibaruwa yivana mu bashaka kuba abakandida bigenga.

Kandidatire y’uyu musore usanzwe uvuga ko ari n’umuhanzi uzwi ku izina rya Simple A cyangwa Padiri Kadodi, yibukije abantu benshi bari kuri Komisiyo y’Igihugu y’Amatora uburyo mu mwaka ushize ubwo hatangwaga kandidatire z’abashaka kwiyamamariza kuyobora u Rwanda, Barafinda Sekikubo Fred nawe yatunguranye avuga ko ari umukandida.

Akigera kuri NEC kuri uyu wa Kane tariki 12 Nyakanga 2018,ubwo yatangiraga kwakira kandidatire, Habineza uzwi nka Simple A aho kuzana kandidatire, yabwiye itangazamakuru ko yikuyemo.

Yavuze ko ubwo yajyaga mu baturage gushaka imikono y’abashyigikiye kandidatire ye, bayimwemereraga ariko bakamubwira ko batazamutora.

Yagize ati “Uwansiyiraga yarambwiraga ati ‘uri urubyiruko ufite ibitekerezo byiza ntabwo nakwima amahirwe yawe ndagusinyiye kuko amategeko abikwemerera ariko umenye neza ko ntazagutora’.”

Uyu musore yize ibijyanye n’imyigishirize y’iyobokamana muri Kaminuza Gatolika y’u Rwanda iri ku i Taba mu Majyepfo y’Igihugu.

Uyu musore yavuze ko ubwo yajyaga mu baturage gushaka imikono y’abashyigikiye kandidatire ye, bayimwemereraga ariko bakamubwira ko batazamutora.

Mu buhanzi bwe agaruka ku ngingo zitangaje zirimo ko nta muntu ukwiye kwibaza imyaka Imana ifite, uwayibyaye, aho yabaga mbere yo kurema ijuru n’isi, kwibaza ku busugi bwa Bikiramariya, kwibaza niba Imana ari umugore cyangwa umugabo, niba ari umuzungu cyangwa umwirabura n’ibindi.

Habineza Jean Paul aganira n'itangazamakuru kuri Komisiyo y'Amatora
Mu buhanzi yiyita Simple A cyangwa catheshiste Padiri Kadodi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza