Bill Gates yakomeje kuyobora urutonde rw’abaherwe, Warren Buffett yigizwa inyuma

Yanditswe na Kanamugire Emmanuel
Kuya 29 Nyakanga 2016 saa 09:00
Yasuwe :
0 0

Jeff Bezos washinze ikigo gicuruza ibintu mu ikoranabuhanga, Amazon.com Inc, yabaye uwa gatatu mu baherwe ba mbere ku Isi, ahigitse Warren Buffett wahise aba uwa kane, uyu akaba Se wa Howard Buffet umenyerewe mu Rwanda cyane mu bikorwa byo kuhira mu karere ka Kirehe.

Umutungo wa Bezos kuri uyu wa Kane wageze kuri miliyari 65.3$ nk’uko ikinyamakuru Forbes cyabitangaje, mu gihe uwa Warren Buffett washinze ikigo Berkshire Hathaway Inc, ugeze kuri miliyari 64.9$.

Uwashinzwe uruganda rwa Microsoft, Bill Gates, yagumye ku isonga ry’abakire ba mbere ku Isi na miliyari 77.7$, mu gihe Amancio Ortega wo muri Espagne, washinze ikigo Inditex SA gifite ibindi bikora imyenda bigishakimiyeho bizwi ku izina rya Zara, akaba uwa kabiri na miliyari 72.7$.

Mark Zuckerberg washinze Facebook we yagumye ku mwanya wa gatanu, aho umutungo we ubarirwa muri miliyari 54$.

Uko abaherwe 10 ba mbere ku Isi bakurikirana

1.Bill Gates: Miliyari 77.7$

William Henry "Bill" Gates w’imyaka 60, ni rwiyemezamirimo w’Umunyamerika, akaba umwe mu bamenyerewe mu bikorwa by’ubugiraneza. Mu 1975, Gates na Paul Allen bafatanyije gushinga uruganda rwa Microsoft rukora porogaramu za mudasobwa.

2.Amancio Ortega: Miliyari 73.6$

Amancio Ortega Gaona ni umukambwe wavukiye muri Espagne mu 1936, akaba umuherwe ukomeye ufite inzu ikora imyenda ya Inditex fashion group, ifite uruhererekane rw’amaduka y’imyenda igezweho ya Zara.

3.Jeff Bezos: Miliyari 65.3 z’amadolari

Jeffrey Preston "Jeff" Bezos ni Umunyamerika uzobereye mu ikoranabuhanga, akaba umwe mu bateje imbere ubucuruzi bwo mu ikoranabuhanga, ubwo yashingana ikigo cya Amazon.com, gifite ibicuruzwa binyuranye byaba ibito n’ibinini.

4.Warren Buffett: 64.9$

5.Mark Zuckerberg: 54.2 $

Ni rwiyemezamirimo w’umunyamerika ufite imyaka 32, niwe nyiri Facebook na WhatsApp zikoreshwa n’imbaga itabarika y’abatuye Isi muri iki kinyejana.

6.Larry Ellison: 51.7$

7.Carlos Slim Helu:50.3$

8.Michael Bloomberg:48.2$

9.Charles Koch:44.1$

10. David Koch: 44.1$

Aba bavandimwe bahurira ku izina rya Koch, by’umwihariko nka Charles de Ganahl Koch ni umunyamerika w’umunyapolitiki akaba n’umugiraneza. Yafatanyije n’umuvandimwe we David H. Koch, inganda bafitanye ku izina rya Koch Industries bagafatanya kuziyobora bombi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza