Bimwe mu byahesha umushomeri amafaranga igihe agishakisha akazi

Yanditswe na Tombola Felicie
Kuya 14 Werurwe 2018 saa 09:57
Yasuwe :
0 0

Ubushomeri ni ikibazo gihangayikisha abatari bake ku isi aho n’abafite akazi bagakomeza ngo batisanga mu mubare w’abashomeri. Abagishakisha akazi ngo ntibakwiye kwicara ngo bategereze ko ibintu bizagenda neza igihe cyose nta bushake bwo gutangira ngo bagerageze umurimo uwo ariwo wose.

Ikintu abantu badafite akazi batumva ni uko ushobora gutangira akazi koroheje igihe bakirimo gushakisha akajyanye n’inzozi zabo kuko bishobora kubazamura buhoro buhoro.

Urubuga elcrema rwagaragaje ko igihe umuntu agishakisha akazi k’igihe kirambye aba agomba gukora utundi tuntu twatuma abasha gukora ku ifaranga agakomeza no kumva atihebye kubera ko iyo uhuze igihe cyo kwitekerezaho kiba gito.

Ibintu bito bishobora kuba imbarutso yo kubona amafaranga ni nk’ibi bikurikira:

Ubugeni bwo kwandika ku byapa, ibikoresho n’imyambaro

Isi igenda iva mu buryo bwa gakondo iyoborwa n’ikonabuhanga bityo ikeneye abahanga mu ikoranabuhanga bo kuyifasha kugenda muri uwo murongo.

Ni ibintu wakwiga mu gihe gitoya, bidasaba amashuri runaka kandi nubwo bitahita biza ako kanya igihe nta kazi ufite ukwiye kubijyamo, ukabikora wihanganye,bigenda bikwinjiriza amafaranga buhoro buhoro.

Nubwo utabonamo ibya mirenge ariko bigukiza kwifuza kumenya uko ifaranga rimera ukikemurira ibibazo.

Gutunganya amajwi

Ibintu byo gutunganya amajwi ni ibintu byoroshye kubyiga ndetse uko winjiye mu kubikora ugenda wunguka n’ibindi utari uzi.

Imyidagaduro iri mu bintu biyoboye ubuzima bw’abantu benshi iyo rero ubitunganya neza ubona imibereho.

Kwandika

Nubwo buri wese atari ko yaba umwanditsi ariko wabyiga.Ushobora kwandika ibintu bitandukanye ugashyira kuri blogs zawe, ukabisangiza n’abandi, maze nyuma babona uburyo ubikora neza ukaba wabakorera ndetse utavuye mu rugo iwawe.

Icyo waba ukeneye ni mudasobwa, telefoni na internet ubundi ukabona amafaranga.

Kuvanga imiziki

Niba uzi gushyira ibiganza byawe kuri laptop nta kabuza n’akazi ko kuvanga imiziki wagakora.

Ubumenyi ugomba kuba ufite ni ukumenya amoko y’imiziki ukagira na porogaramu ivanga imiziki ubundi ugatangirira kuri ibyo.

Bavuga ko n’izibika zari amagi, wahera ku bumenyi bucye, ukagenda wiyungura aho kwicara ntacyo ukora urindiriye akazi utazi igihe kazabonekera.

Kwigisha

Kwigisha ntabwo bivuze ko uba ufite umubare runaka w’abanyeshuri ndetse n’ikigo cy’amashuri ukoreramo.

Ushobora rero kureba ikintu uzi neza gukora, warangiza ugahera ku muntu umwe ukimwigisha, na we akakurangira abandi ukabona udufaranga two kugufasha buhoro buhoro.

Nubwo uru rutonde rushobora kuba rwaragendeye ku mibereho y’aho umwanditsi aherereye buri wese akora akurikije igikenewe mu gihugu cye kandi akabona ko cyamwinjiriza n’iyo twaba udufaranga duke.

Abashomeri bakwiye kugira ibyo bakora mu gihe bagishakisha akazi

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza