Brazil : Amashusho y’impanuka y’indege yahitanye umugeni n’abamuherekeje yakoze benshi ku mitima

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 6 Nyakanga 2017 saa 05:26
Yasuwe :
0 0

Inzozi za Rosemere do Nascimento Silva zo kujya gushyingirwa atwawe mu ndege zacyendereye ku munota wa nyuma ubwo uyu mwari w’imyaka 32 yashakaga gutungura umukunzi we Udirley Damasceno ariko bikarangira yitabye Imana aguye mu mpanuka yakoze ataragera aho ubukwe bwagombaga kubera.

Mu Ukuboza 2016 nibwo mu Mujyi wa São Paulo muri Brazil habaye impanuka ikomeye yahitanye abantu bane, barimo umukobwa wari ugiye gushyingirwa, umukwe amutegerereje ku ruhimbi; musaza we Silvano Nascimento da Silva; Peterson Pinheiro wari utwaye indege na Nayla Cristina Neves wafotoraga wari unatwite inda y’amezi atandatu bari kumwe mu ndege.

Nyuma y’amezi atandatu iyi mpanuka ibaye, ikinyamakuru cyo muri Brazil, G1 Globo cyashyize hanze amashusho agaragaza imihindagurikire y’ikirere cyari cyahindanye ishobora kuba iri mu byateye iyi mpanuka.

Iyi ndege yo mu bwoko bwa Robinson 44 yaguye mu kilometero na metero 600, uvuye ahagombaga kubera ubukwe, mu ishyamba riri mu Mujyi wa Sao Paulo muri Brazil.

Udirley Damasceno wari utegereje umugeni we yabwiwe amakuru ko uwo yari yarihebeye yakoze impanuka akitaba Imana ahita agwa igihumure.

Camera yafashe aya mashusho yaje gutahurwa mu bisigazwa by’ibikoresho byari ku ndege, ihita iyishyikiriza urwego rw’iperereza ruyifashisha mu gukusanya amakuru.

Mirror dukesha iyi nkuru itangaza ko Pilote yatwaraga atareba mu cyerekezo aganamo kubera ibihu byari byiganje, abahanga bashimangira ko yagombaga gusubira inyuma akimara kubona ko ikirere kitameze neza.

Impanuka ikimara kuba abayobozi bo muri Brazil batoye imibiri y’abantu bane n’agasanduku kabika amakuru y’ibibera mu ndege (boîte noire) na camera yari ihamaze iminsi ine.

Abantu bagera kuri 300 bari batumiwe mu bukwe, muri bo abagera kuri batandatu gusa nibo bari bazi igikorwa umugeni yari yateguye cyo gutungura umukunzi we. Uru rugendo rwagombaga kumara iminota 15.

Umugeni na musaza we, Silvano Nascimento da Silva, batangiye kubura umwuka
Ubwo indege yatangiraga kumanuka hasi
Pilote abwira abagenzi kwitonda cyane
Amashusho yarahagaze hatangira kugaragara imyotsi gusa
Rosemere do Nascimento Silva wambaye ikanzu mbere yo gufata indege yagombaga kumugeza ahabereye ubukwe
Rosemere do Nascimento Silva n'uwari umukunzi we Udirley Damasceno mu munyenga w'urukundo mbere yo gutandukanywa n'urupfu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza