Brésil: Umugore yapfuye amaze kongererwa ikibuno

Yanditswe na IGIHE
Kuya 18 Nyakanga 2018 saa 01:37
Yasuwe :
0 0

Lilian Quezia Calixto, umugore wo mu gace ka Cuiaba muri Brésil, yitabye Imana ku Cyumweru gishize nyuma yo kujya kwiyongeresha ikibuno.

Uyu mugore yari amaze kongererwa ikibuno na muganga w’ikimenyabose muri icyo gihugu, Denis Furtado wari uzwi nka Dr Bumbum.

Uyu mugabo w’imyaka 45 yahise aburirwa irengero nyuma yo kumenya ko uwo yongereye ikibuno yapfuye.

Calixto ajya kwiyongeresha ikibuno yasanze Dr Furtado iwe mu rugo mu mujyi wa Rio de Janeiro. Nyuma yo gushyirwamo bimwe mu byifashishwa hongerwa ikibuno bizwi nka acrylic glass, yatangiye kumererwa nabi.

AFP yatangaje ko ku cyumweru aribwo Calixto yagejejwe kwa muganga umutima utera cyane afite n’umuvuko mwinshi w’amaraso. Mu masaha make yahise apfa.

Furtado yahise atangira gushakishwa n’inzego z’umutekano ndetse umukobwa bakundanaga yatawe muri yombi kuko bivugwa ko ari we wamufashaga mu kongerera abagore ibibuno.

Aya makuru yahungabanyije cyane abakora umwuga wo kubaga ibice by’umubiri hagamijwe kubyongera cyangwa gukuraho ubusembwa dore ko icyo gihugu kiza ku mwanya wa kabiri nyuma ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu kubaga muri ubwo buryo.

Ishyirahamwe ry’abaganga babaga hagamijwe kongera ubwiza no gukuraho ubusembwa muri Brésil, Brazilian Plastic Surgery Society (SBPC) ryahise risohora itangazo ryamagana Furtado, rimushyira mu gatebo k’abatangiye kwiyitirira uwo mwuga nta bunararibonye bawufitemo.

Niveo Stephen uyobora iryo shyirahamwe yagize ati “Ntabwo ushobora kubagira umuntu mu rugo. Hari abantu benshi bari kubeshya abarwayi mu buryo butari ubwa kinyamwuga, abanyantege nke akenshi bagakururwa n’ibiciro bito batarebye niba uburyo bizakorwamo buboneye.”

Niveo yavuze ko gushyira acrylic glass mu muntu nkuko byagendekeye Calixto ari bibi ku buzima ndetse ngo bimaze guhitana abagore benshi muri Amerika y’Amajyepfo.

Bivugwa ko Furtado yari amaze guhanwa inshuro enye azira kuvura mu buryo bunyuranye n’amategeko.

Lilian Quezia Calixto, umugore wo mu gace ka Cuiaba muri Brésil, yitabye Imana ku Cyumweru gishize nyuma yo kujya kwiyongeresha ikibuno

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza