Kwamamaza

Byinshi ku busambanyi bukoreshwa abangavu muri Malawi, baryamana n’umuntu wiswe impyisi

Yanditswe kuya 22-07-2016 saa 09:42' na IGIHE


Afurika y’amajyepfo ni kimwe mu bice bya Afurika bigikomeye ku mico ya kera, n’ubwo bisa n’aho itajyanye n’iki kinyejana cyuje indwara z’ibyorezo zinyuranye harimo n’icyorezo cya Sida.

Urugero ni mu bice bimwe bya Malawi, mu duce twinshi bashaka umugabo wo gusambanya abana b’abakobwa bakimera amabere, bo bakabifata nko kubinjiza mu cyciro cy’abakuru mu gihe mu Rwanda ari ugusambanya umwana bihanishwa igifungo cya burundu y’umwihariko.

Uwo mugabo wahawe izina rya "hyena" cyangwa “Impyisi”, niwe uhamagarwa n’abaturage agakora icyo gikorwa bo bita “guhumanura” nkuko bitangazwa na BBC yagiranye n’umwe ikiganiro cyihariye, witwa Eric Aniva wo mu gace ka Ansanje muri Malawi.

Mu mihango yabo nk’ iyo umugabo apfuye muri Ansanje, umugore we abanza kuryamana na Aniva mbere yo kumushyingura, umugore yakuramo inda bigasaba ko nabwo abanza “kwihumanura “aryamana n’uwo mugabo mbere yo kugira ikindi akora.

Igikomeye kurusha ibindi ni uko ku bakobwa b’abangavu nyuma yo kujya mu mihango bwa mbere, basabwa kuryamana n’uwo mugabo mu gihe cy’iminsi itatu, bo bakabifata nk’umuhango wo kubinjiza mu kindi cyiciro cy’ubukure.

Iyo umukobwa abyanze ngo bifatwa ko umuryango we wose ugiye kugwirwa n’ishyano, cyangwa se ibyo byago bikagera ku mudugudu wose.

Aniva yabwiye BBC ati "Abenshi mu bakobwa twaryamanye ni abana bakijya ku ishuri, bafite imyaka nka 12, 13. Bose bishimira kuryamana n’impyisi yabo. Baba babyishimiye bakabwira n’abandi bantu bati uyu mugabo azi gushimisha umugore.”

Nubwo ariko uyu mugabo yavuze ko babikunda, hari abandi babwiye BBC ko babikora ari amaburakindi.

Umukobwa witwa Maria yagize ati "Nta kindi kintu nari gukora. Nagombaga kubikorera ababyeyi banjye. Iyo nza kubyanga, umuryango wanjye wagombaga kwibasirwa n’ibyorezo cyangwa urupfu. Bityo rero nari mfite ubwoba.”

Aniva uri mu kigero cy’imyaka 40, avuga ko amaze kuryamana n’abagore n’abakobwa bagera ku 104 n’ubwo ngo ashobora kuba atabibuka bose kimwe n’uko atibuka umubare w’abo yateye inda.

Aniva n'umuzi akoresha anywa amazi mbere yo kugira uwo baryamana

Mu gace ka Ansanje atuyemo, ngo kwishyura umugabo nk’uwo ngo aryamane n’umugore cyangwa umukobwa bamwishyura hagati y’amadolari $4 na $7, ni hagati ya 3000 Frw na 5500 Frw.

Abakuze muri ako gace bategura igisa n’ingando kigahurizwamo abangavu buri mwaka bigishwa gufata neza abagabo mu buriri, bigasozwa n’umuhango wo kubahumanura baryamana n’umugabo, “kuryamana n’impyisi” bigaterwa n’amahitamo y’ababyeyi b’umukobwa, ari nawo muhango usoza ibyo gikorwa.

Ubuhamya batanze kandi ngo mu guhumanura ntihakoreshwa agakingirizo, ibintu bishobora gukongeza indwara z’ibyorezo zikaba uruhererekane mu cyaro, urugero nka Virusi itera Sida.

Umuryango w’abibumbye uvuga ko nibura umuntu umwe mu 10 muri Malawi yanduye Sida, ndetse na Aniva yemereye umunyamakuru wa BBC ko yayanduye nubwo atajya abihishurira ababyeyi bamugana bashaka ko “abahumanurira” abana.

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’uburinganire n’imibereho myiza y’abaturage, Dr May Shaba, yavuze ko batagiye gutererana abo baturage ahubwo bagomba kubigisha.
Ati “Ahubwo tugiye kubaha amakuru atuma bahindura iyo mihango yabo.”

Aniva afite abagore babiri, barimo Fanny waje gupfusha umugabo akajya kwihumanuzayo, birangira abaye umugore mu rugo.

Fanny avuga ko atagikunda ibyo umugabo we akora, ndetse yifuza ko uwo muco wahagarara burundu mu gihugu kuko atifuza ko agakobwa ke k’imyaka ibiri kazahura n’umugabo mu myaka 10 iri imbere ubwo kazaba gatangiye gukura.

Ni ibintu na Aniva ubwe uryamana n’abana b’abandi akishyurwa atifuza ko byazaba mu mukobwa we, ndetse ngo nawe yifuza kubihagarika.

Aniva (ibumoso) Fanny n'umwana wabo ndetse n'abakiliya ba Aniva

Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Tuesday 13 September 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved