Espagne: Umwimukira yajyanywe i Burayi atwawe mu ivarisi

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 3 Mutarama 2017 saa 01:31
Yasuwe :
0 0

Polisi yataye muri yombi Abanya-Maroc babiri bageragezaga gutwara abimukira muri Espagne mu gace ka Ceuta babahishe mu modoka undi ari mu ivarisi.

Ubwo polisi yasakaga imodoka ejo kuwa Mbere tariki 2 Mutarama 2017, umuntu umwe bamusanze yahishwe mu gice cy’ahari ibimenyetso biyobora utwara imodoka (Dashboard) undi yahishwe munsi y’intebe y’inyuma.

BBC itangaza ko uwo mugabo n’umugore bikekwa ko ari Abanya-Guinea bahise bahabwa ubufasha bw’ibanze kuko aho bari bashyizwe batabashaga guhumeka neza.

Undi mugore w’Umunya-Maroc yafatanywe umugabo bikekwa ko ari Umunya-Gabon yamuhishe mu ivarisi ageragezaga kumutwara muri Ceuta, ariko abashinzwe gasutamo bamutegeka gufungura ivarisi bamukuramo nawe ahabwa ubufasha bw’ibanze.

Uyu mupaka wa metero esheshatu ukunda gukoreshwa n’abimukira bo munsi y’ubutayu bwa Sahara bashaka kujya i Burayi. Abarinzi b’umupaka 50 b’Abanya-Maroc na batanu b’Abanya- Espagne bakomerekejwe ubwo abimukira 1,100 bageragezaga kuhambukira ku cyumweru.

Cueta ni agace kagengwa na Espagne kangana na kilometero kare 18.5, gaherereye mu majyaruguru ya Afurika, umupaka wako w’Uburengerazuba kawusangiye na Maroc.

Hari uwari utwawe munsi y'intebe y'imodoka
Umwe mu bimukira yari atwawe mu ivarisi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza