Gicumbi: Umukecuru w’imyaka 81 yiyahuye akoresheje umugozi

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 6 Kanama 2018 saa 03:20
Yasuwe :
0 0

Umukecuru w’imyaka 81 y’amavuko witwa Nyirabambe Genereuse wari utuye mu Kagari ka Kinyami mu Murenge wa Rukomo ho mu Karere ka Gicumbi, yasanzwe mu mugozi yitabye Imana bikekwa ko yiyahuye.

Ku mugoroba w’ejo ku Cyumweru tariki ya 6 Kanama 2018, nibwo amakuru y’uko uyu mukecuru yiyahuye yamenyekanye.

Umwuzukuru wa Nyakwigendera babanaga niwe wabwiye abaturanyi babo ko asanze nyirakuru yimanitse mu kagozi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kinyami, Mukamana Jeanne d’Arc, yabwiye IGIHE ko bari gukurikirana icyatumye uyu mukecuru Nyirabambe yiyahura.

Yagize ati “Twamenye ayo makuru ejo ko yiyahuye, akuzukuru ke babanaga niko kabibwiye abantu bwa mbere kuko ngo kinjiye mu nzu gasanga ari mu mugozi.”

Yakomeje avuga ko biteganyijwe ko nyakwigendera ashyingurwa saa munani z’amanywa yo kuri uyu wa Mbere ndetse batangiye gukurikirana icyaba cyaramuteye kwiyahura.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza