Hagenimana ufite ubumuga bwo kutabona yatangiye gushakisha amikoro yo gukora ubukwe(Video)

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 23 Nzeri 2017 saa 02:45
Yasuwe :
0 0

Hagenimana Fabien ufite ubumuga bwo kutabona, akaba atunzwe no gucurangira abahisi n’abagenzi mu Mujyi wa Kigali, yatangiye gushakisha amafaranga yo gukora ubukwe akoresheje impano ye yo gucurangisha gitari.

Uyu mugabo w’imyaka 46 uvuka mu Karere ka Huye, wemeza ko amaze imyaka 19 atunzwe no gucurangira abagenzi mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali, avuga ko ari mu rugamba rukomeye rwo gushakisha amafaranga azamufasha gukora ubukwe.

Mu kiganiro Hagenimana yagiranye na IGIHE yavuze ko nyuma yo kwiga gucuranga mu kigo cyita ku bafite ubumuga i Gatagara yahise atangira kubyaza umusaruro impano ye ndetse adashobora kuyireka kubera ko imutunze we n’umuryango avukamo.

Yagize ati “Sinshobora kureka gucuranga kuko birantunze, ikindi kandi mu rugo nabo iyo nabonye amafaranga mbohererezaho ayo kwifashisha .”

Akomeza avuga ko kuba ku munsi abasha kubona amafaranga ari hagati y’ibihumbi bibiri na bitatu ari kimwe mu byatumye afata icyemezo cyo gushaka mu mwaka utaha.

Ati “ Ubu ndi mu rugamba rwo gukusanya intwererano mu nshuti no mu baterankunga banjye kugira ngo nanjye nzabashe gukora ubukwe kuko bambwiye ko buhenda.”

Kuri ubu ngo amaze kugira ibihumbi 150 by’amafaranga y’u Rwanda ndetse ateganya kuzakora ubukwe bufite agaciro nibura k’agera kuri miliyoni imwe kandi afite icyizere ko azayabona.

Ati “ Ubu iyo nkoreye ibihumbi bitatu ndya 1500 andi nkayabika mu gakesi nkanayahuze n’ayo abagiraneza mbibwiye bagenda bampa kugira ngo ntazaseba mu maso y’abantu.”


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza