Ibihugu bifite abaturage bakora amasaha menshi

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 17 Mutarama 2018 saa 12:08
Yasuwe :
0 0

Imibare mishya y’Umuryango uharanira ubufatanye mu bukungu n’iterambere, OECD, ugizwe n’ibihugu 35 byiganjemo ibyateye imbere n’ibikiri mu nzira y’amajyambere, yerekanye ko nibura umuturage wa Mexique akora amasaha 2,255 ku mwaka, bingana n’amasaha 43 mu cyumweru.

Abagereki nibo bakora amasaha menshi ku mugabane w’u Burayi angana na 2 035 ku mwaka. Abadage bakora amasaha 1363 bakaba barushwa n’Abanya-Mexique amasaha 892, mu gihe muri Leta zunze Ubumwe za Amerika bakora amasaha 1783, mu Buyapani bagakora amasaha 1713 ku mwaka.

Uyu muryango usobanura ko gukora amasaha runaka bigenda bitandukana mu bihugu ku mpamvu zirimo imico, imibereho y’abaturage n’ubukungu bwabyo, aho nko muri Mexique usanga hari ugutinya ubushomeri cyane, amategeko agenga umurimo atitabwaho cyane ku buryo gukora amasaha 48 ku cyumweru biba hake.

Muri Koreya y’Epfo usanga gukora amasaha menshi ari imwe mu ngamba zo guteza imbre ubukungu. Icyakora bitewe n’ibibazo byo kubyara bake no kudatanga umusaruro mwinshi, Perezida Mon Jae In, arashaka kugabanya amasaha y’akazi kandi abakozi bagahabwa uburenganzira bwo kuruhuka.

Nubwo Abadage bakora amasaha make ugereranyije n’ibihugu byose bigize Umuryango OECD, nibo batanga umusaruro mwinshi. Umukozi mu Budage atanga umusaruro uruta uw’Umwongereza ho 27%.

Abadage, Abafaransa n’Abanya-Danemark bakora amasaha ari munsi 1500 ku mwaka.

Nubwo ubushakashatsi butakozwe mu bihugu byose ku Isi, mu Rwanda ho Iteka rya Minisitiri riteganya ko umukozi wa Leta akora amasaha 45 mu cyumweru yatangiye akazi saa moya za mu gitondo, rikanubahiriza amasaha yo gukora siporo kuwa Gatanu guhera saa cyenda kugeza saa kumi n’imwe. Icyakora kubera umuco wo gukorera ku Mihigo, usanga hari aho abakozi bakora igihe kiruta igiteganyijwe bagamije kugera ku ntego biyemeje.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza