Ibintu bishobora guhurirwaho na benshi mu bakundana

Yanditswe na Tombola Felicie
Kuya 28 Ugushyingo 2017 saa 11:22
Yasuwe :
2 0

Urukundo ni ikintu cyiza kandi birazwi ko uwarugezemo asa nkutakaje ubwenge agakora ibintu atigeze atekereza kuzakora cyangwa ibyo yigeze guseka abandi igihe we yari atararwinjiramo.

Ikinyamakuru Standardmedia cyo mu Bwongereza cyakusanyije ibintu bisa nk’ubuswa abantu bose bari mu rukundo bisanga byababayeho, bakabihuriraho ari benshi ku buryo nta watera abandi ibuye.

Gusetswa n’ubutumwa bwo kuri telefoni

Guseka kubera ubutumwa wohererejwe n’umukunzi ni ibintu bibaho cyane cyangwa se iyo wongeye gusubira mu biganiro mwandikiranye ukiyibutsa n’ibihe mwabaga murimo.

Usanga kwibuka ibihe byiza wagiranye n’umukunzi bigusetsa cyane ku buryo umuntu yagira ngo ni telefoni igusekeje kandi ari uko wasubiye muri ibyo bihe.

Wigira nka maneko k’uwo mukundana

Usanga umuntu uri mu rukundo yirirwa agenzura mugenzi we ku mbuga nkoranyambaga, akamenya uwo bari kuvugana igiye iki n’iki, ibi bikiyongeraho gushaka kumenya buri kantu kose kerekeye ubuzima bwe.

Gutangira gukunda ibyo utakundaga

Ikintu gisekeje hagati y’abakundana ni uko usanga umuntu wese uri mu rukundo arimo kugerageza gukunda ibyo mugenzi we akunda niba akunda kureba umupira na we ukabyishakamo kugira ngo umushimishe.

Usanga kandi atangira gukunda ibintu umukunzi we akunda guhugiramo kugira ngo bajye bamarana umwana muri ibyo bibashimisha. Ibi bifatwa nk’aho ari ubuswa kuko usanga mbere warasekaga ababikora ukumva ko bidashobora kukubaho.

Bisaba kubaza umukunzi wawe buri kintu cyose

Bimera nk’aho umukunzi wawe yakubereye ikiyobyabwenge cyangwa aguhora mu bwonko ku buryo biba bitagishoboka ko ugira umwanzuro ufata utamubajije.

Aba ameze nk’umuntu ufite agace atuyemo mu bwonko bwawe ukabanza kumugisha inama, ntabwo uba ukiri umuntu wigenga.

Kurenga imbibi z’aho wagombaga kugarukira

Mu rukundo usanga abantu barenga imbibi bakibabaza bagakora ibibagoye byose ari ukugira ngo bashimishe abo bihebeye.

Iyo urukundo rurangiye usanga umuntu asubiza amaso inyuma maze akivumagura akibaza niba koko ari we wabikoze bikamuyobera.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza