Ibirori mu zabukuru! Umusaza w’imyaka 102 yasezeranye n’umugore we ufite 75

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 29 Mata 2019 saa 04:59
Yasuwe :
0 0

Umusaza w’imyaka 102 witwa Munyengango Berckmas yasezeranye kubana akaramata na Nyirarugwiza Rose w’imyaka 75 bamaze igihe kirekire babana nk’umugabo n’umugore.

Ubukwe bw’akataraboneka bw’aba bombi bwabereye mu Murenge wa Kageyo mu Karere ka Gatsibo ku wa 27 Mata 2019.

Umukwe n’umugeni bari bagaragiwe n’abantu batandukanye biganjemo inshuti n’abagize imiryango ya bombi.

Basezeraniye hafi y’aho batuye mu gasanteri ka Kabacuzi bitewe nuko umusaza ageze mu zabukuru ndetse atorohorerwa no gukora ingendo ndende kubera uburwayi butuma agendera ku kabando.

Isezerano ryabo ryahamijwe na Padiri mukuru wa Paruwasi ya Nyagahanga muri Diyosezi ya Byumba, Nshimiyimana Deogratias.

Marraine waherekeje Nyirarugwiza yari mu kigero kimwe n’abuzukuru be, ikintu cyashimishije benshi kuba uyu muryango wafashe icyemezo cyo gusezerana ugeze mu zabukuru.

Munyengango yavuze ko yahisemo gusezerana imbere y’Imana n’uwo yihebeye kuko yifuza ‘gusaza ndi umuntu w’Imana no guha agaciro umugore wanjye.’

Munyengango yasezeranye na Nyirarugwiza bamaranye imyaka irenga 45 babana. Batuye mu Mudugudu wa Kabacuzi, Akagari ka Gituza mu Murenga wa Kageyo muri Gatsibo.

Abaturanyi b’uyu muryango bishimiye kubona Munyengango ahamya kubana no gusazana n’umugore we Nyirarugwiza ndetse ibirori byabo byitabiriwe n’abantu benshi. Bwitabiriwe n’abarimo ababyeyi baserutse bambaye ingori, banakenyeye bya Kinyarwanda.

Munyengango Berckmas w’imyaka 102 yasezeranye kubana akaramata na Nyirarugwiza Rose w’imyaka 75 bamaze igihe kirekire babana
Padiri mukuru wa Paruwasi ya Nyagahanga muri Diyosezi ya Byumba, Nshimiyimana Deogratias, ni we wabasezeranyije
Basezeranyirijwe hafi yo mu rugo aho batuye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza