Ibyo wamenya kuri Mercedes-Maybach 6 Cabriolet, imodoka idasanzwe igiye kujya ku isoko (Amafoto)

Yanditswe na M Moïse
Kuya 21 Kanama 2017 saa 03:48
Yasuwe :
0 0

Uruganda rukora imodoka rwa Mercedes-Benz rwatangaje ko rugiye gukora imodoka idasanzwe izaba yitwa Mercedes-Maybach 6 Cabriolet.

Mu 2014 nibwo uruganda rwo mu Budage rusanzwe rukora imodoka arirwo Mercedes-Benz, rwatangaje ko rugiye gutangira gukorana n’urundi rw’abanyamerika rwa Maybach bagakora imodoka zikomeye kandi zigezweho.

Maybach yamamaye muri Leta Zunze za Amerika ikora imodoka ndende kandi zihenze cyane. Imodoka zayo zagurwaga n’abaherwe kuko abantu b’amikoro make batashoboraga kuzigondera, gusa ibi ntibyatumye rukomeza gukora kuko rwaje guhagarika ibikorwa kubera kubura abakiriya.

Nyuma yo kwifatanya na Mercedes Benz, hahise hakorwa imodoka ya mbere ihuriweho ariyo Mercedes-Maybach S600 iri mu zikunzwe ku isoko kugeza ubu.

Nyuma y’iyi modoka, Mercedes Benz yatangaje ko igiye gusohora indi ifite umwihariko kurusha izindi zose uru ruganda rwakoze.

Iyi modoka ireshya na metero 6.096 izaba ifite ubushobozi bwa moteri buyibashisha kuba yagenda ibirometero birenga 300 utarayicomeka ku muriro dore ko ikoresha amashanyarazi.

Mercedes-Maybach 6 Cabriolet ifite ubushobozi bwo kuzamura umuvuduko kuva kuri 0 kugera ku birometero birenga 90 ku isaha mu gihe kitarenze amasegonda ane. Umuvuduko wayo wo hejuru ni ibirometero 249.448 ku isaha.

Ukoresheje charger nshya yakozwe na Mercedes ushyira umuriro muri iyi modoka mu gihe cy’iminota 5 gusa, umuriro wajyamo wayitwara ibirometero birenga 90.

Ubushobozi bwayo bwonyine buyigira imodoka y’agaciro, ariko ubwiza bwayo buza ari akarusho. Umuyobozi wa Mercedes-Benz, Dietmar Exler, yavuze ko mu myaka 30 iri imbere iyi modoka izatwara igihembo gikomeye kubera ubushobozi bwayo.

Iyi modoka ifite imyanya 2 gusa ikaba idatwikiriye. Uyirebeye inyuma iteye nk’ubwato buto bwa moteri, imiryango yayo ifunguka ijya hejuru.

Imbere mu modoka yifitemo ikoranabuhanga rihambaye aho ishobora gucana urumuri mu bice byose by’imbere mu modoka ndetse ikaba yifitemo n’uburyo bugenzura amajwi.

Biteganyijwe ko iyi modoka izaba ari imwe mu zihenze cyane igihe izagira kw’isoko. Uru ruganda ruvuga ko izajya hanze mbere y’umwaka wa 2035.

Amafoto agaragaza uko Mercedes-Maybach 6 izaba imeze

Ukoresheje charger nshya yakozwe na Mercedes ushyira umuriro muri iyi modoka mu gihe cy'iminota 5 gusa, umuriro wajyamo wayitwara ibirometero birenga 90
Uyirebeye inyuma iteye nk'ubwato buto bwa moteri, imiryango yayo ifunguka ijya hejuru
Ubushobozi bwayo bwonyine buyigira imodoka y'agaciro, ariko ubwiza bwayo buza ari akarusho
Imbere mu modoka yifitemo ikoranabuhanga rihambaye aho ishobora gucana urumuri mu bice byose by'imbere mu modoka
Mercedes-Maybach 6 Cabriolet (iburyo) ishyizwe ahagaragara nyuma ya Mercedes-Maybach 6 Coupé (itukura) yamuritswe umwaka ushize
Mercedes-Maybach 6 Cabriolet ifite umuvuduko udasanzwe
Umuvuduko wayo wo hejuru ni ibirometero 249.448 ku isaha
Iyi modoka ifite imyanya ibiri gusa
Mercedes-Maybach 6 ifite ubushobozi bwo kuzamura umuvuduko kuva kuri 0 kugera ku birometero birenga 90 ku isaha mu gihe kitarenze amasegonda ane

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza