Imyitwarire abakobwa bahuriraho iyo bamaze kubengwa

Yanditswe na Umutoni Rosine
Kuya 26 Nzeri 2017 saa 06:49
Yasuwe :
0 0

Kubenga cyangwa kubengwa ni ibintu bibaho hagati y’abakundana bitewe n’impamvu runaka zituma batabasha gukomezanya.

Imyitwarire y’igitsina gabo n’iyi gitsina gore, iyo habayeho gutandukana n’abo bakundaga, usanga ihabanye kuko bamwe bigiramo akanyabugabo mu kutagaragaza amarangamutima yabo mu gihe abagore bo bagaragaza imyitwarire idasanzwe.

Inkuru dukesha urubuga elcrema rutangaza inkuru zijyanye n’urukundo n’imibanire, igaragaza ibintu biranga imyitwarire y’abakobwa bamaze gutandukana n’abo bakundanaga ndetse ugasanga benshi babihuriraho.

1. Gusiba nimero y’umuhungu

Iki ni ikintu kiza ku isonga igihe cyose umukobwa akomerekejwe n’uwari umukunzi we ndetse bagatandukana.

Ibi bisa nk’aho umukobwa aba abitewe n’umujinya kuko ngo na nyuma y’imyaka itanu ubajije umukobwa nimero y’umuhungu bakundanye wasanga akiyibuka neza.

2. Bigira impuguke mu bijyanye no gukundana

Umukobwa wabenzwe cyangwa watandukanye n’uwo bakundanaga, usanga yigira impuguke mu bijyanye n’urukundo. Nta kindi kiganiro agira kitari ibijyanye n’urukundo.

Usanga agererageza gutanga n’inama z’uburyo abandi bashobora kwitwara mu rukundo, nubwo we biba bitaramuhiriye cyangwa se atarazikurikije.

3. Bongera kuba abanyedini bushya

Umukobwa uri mu rukundo, aba yumva yibereye nko mu ijuru, iyo bitamuhiriye usanga aribwo yongera kugaruka mu bijyanye n’idini n’utabihaga agaciro akongera gushaka kunga umubano n’Imana.

Igitangaje ni uko iyo amaze kubona inshuti nshya byongera bikamera nka kwa kundi, ntazibuke ko Imana ihora ikwiye gushimwa.

4. Bahinduka mu myitwarire

Abakobwa bigiramo ikintu cyo kwishakamo imbaraga n’ubushobozi iyo bamaze gutandukana n’abo bakundanaga.

Usanga baba bashaka kugaragaza ko kuba bonyine ntacyo bibatwaye nyamara bifuzaga kuba bagumana n’inshuti batandukanye.

Baba bameze nk’abihebye ariko ntiberure iyo uri umusore ukamuyoberaho muri iki gihe atariyakira, uba ugize ibibazo.

5. Bakunda indirimbo zituje

Iyo baryamye cyangwa bagenda baba bashaka kumva indirimbo zituje kandi zibabaje ku buryo n’iyo baba bari mu rukundo bakazumva babasha kugira agahinda.

6. Gutangira guharabika abo bakundanaga

Iki kintu usanga kibaho cyane ku bakobwa iyo batandukanye nabi n’abo bakundanaga, usanga bajya ku mbuga nkoranyambaga bakabaharabika cyangwa bagafunguza izindi konti mu yandi mazina bakajya baganira ariko bagamije gusesereza.

7. Gukunda gusohoka cyane

Ni gake umukobwa wamaze gutandukana n’uwo bakundanaga wamusanga mu rugo, n’iyo we yaba abishaka, usanga inshuti ze zamusohokanye.

Ni bwo ashobora gukora n’ibyo atari gutinyuka kujyamo iyo aba agikundana n’uwo batandukanye.

Iyo amenye neza ko noneho ari buhure n’uwo bakundanaga mbere yambara ndetse akaza kwitwara nk’aho arimo kumwihimuraho kugira ngo arusheho kumwereka ko yitesheje umuntu w’ingirakamaro.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza