Inama eshanu zafasha umuntu kubyibuha byihuse

Yanditswe na Umutoni Rosine
Kuya 30 Ugushyingo 2017 saa 01:31
Yasuwe :
0 0

Ukwifuza kw’ikiremwamuntu ni kugari ndetse ntigusigana n’imibereho buri wese ararikira buri munsi kuva ku myambarire, imibanire ye n’abandi, imirire ndetse n’uburyo agaragara mu ruhame.

Mu buzima buri wese yifuza kugaragara nk’uhamye mu gihagararo ari na yo mpamvu ituma bamwe bihatira indyo zitandukanye bagakora hasi hejuru ngo biyongere ibiro n’umubyibuho n’ubwo hari n’abashaka kubigabanya kandi mu gihe gito.

Kutagira urutege no gutakaza ibiro ni ikibazo gihangayikishije benshi ku isi ndetse hari n’inama zitandukanye zitangwa zishobora gufasha abahuye n’iki kibazo. Ku rundi ruhande kubyibuha ntabwo biri mu bihangayikisha benshi gusa hari uburyo bwafasha abantu kubigeraho byihuse nk’uko ElCrema yabitangaje.

Inama zagufasha kubyibuha mu buryo bwihuse:

- Kugabanya imyitozo ngororamubiri
Mu gihe ukora imirimo ikenera imbaraga nyinshi usabwa kubigabanya kugira ngo ugaragare neza ufite ubuzima bwiza burenze ubwo usanganywe. Ibi bijyana no kugabanya imyitozo ngororamubiri kuko bifasha umubiri kubika bimwe mu biwugize ubusanzwe bitwikwa no gukora siporo n’indi mirimo ikoreshwamo ingufu.

- Kwihata ibyo kurya

Igihe ushaka kwiyongera ibiro, uba ugomba kuva kuri gahunda usanzwe ukurikiza, ukiga kurya isaha iyo ariyo yose .Uko ufata amafunguro ni ko umubiri ugwiza ibinure bituma umuntu ashobora kubyibuha.

- Amafunguro akungahaye ku ntungamubiri zitera imbaraga

Kugira ngo wiyongere ibilo ugomba kwita ku mafunguro ufata akaba akungahaye ku ntungamubiri zitera imbaraga atari ugupfa kurya gusa byinshi ariko bidafite akamaro.

- Gufata ibiryo byinshi nijoro

Ubusanzwe iyo ushaka kugabanya ibilo ugirwa inama yo kutarya ibiryo byinshi mu ijoro ariko noneho iyo ushaka kubyongera mu gihe gito, abahanga mu by’ubuzima bavuga ko kurya byinshi nijoro bishobora kugufasha.

- Kunywa amazi make mu gihe cyo kurya

Iyo ukunda kunywa amazi menshi igihe uri kurya, bituma igifu cyuzura vuba ugahaga utariye byinshi. Iyo rero ushaka kubyibuha byihuse urya byinshi, ukanywa amazi make.

Izi nama zatanzwe si ihame ntakuka kuko hari abashobora kuzikurikiza ntibabone umusaruro mu buryo batekerezaga bitewe n’imiterere y’umubiri wabo.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza