Inama zagufasha guhitamo neza umuntu mufatanya gutangiza igikorwa cy’ubucuruzi

Yanditswe na Mukaneza M.Ange
Kuya 3 Mutarama 2018 saa 07:43
Yasuwe :
0 0

Ni abantu benshi usanga bafite igitekerezo cyo gutangira kwikorera ndetse bafite imishinga itanga icyizere, ariko gutera intambwe ngo bayishyire mu bikorwa bikabananira kubera impamvu zitandukanye zirimo no kuba batihagije haba mu buryo bw’amafaranga cyangwa gushyira mu bikorwa inshingano zose.

Ni yo mpamvu uzasanga nubwo igitekerezo cyo gutangiza ikigo cy’ubucuruzi cyangwa umushinga runaka cyaravuye ku muntu umwe, ishyirwa mu bikorwa risaba kuba hari undi muntu cyangwa abandi benshi.

Mu nkuru yanditse mu kinyamakuru Inc cyibanda ku bucuruzi, Martin Zwilling washinze ikigo Startup Professionals giha ubufasha ba rwiyemezamirimo bagitangira, yagaragaje ko burya umuntu ku giti cye atihagije ku buryo yashyira mu bikorwa inshingano zose, mu gihe ababiri bajya inama zubaka.

Zwilling wemeza ko kubona umuntu mufatanya gutangira igikorwa cy’ubucuruzi ari urugamba rutoroshye, atanga inama zagufasha guhitamo neza uwo muhuje ku buryo mwese mufatanyije muzagera kure ndetse n’uburyo ukwiye kubyitwaramo igihe umaze kumubona. Zimwe mu nama atanga n’izi zikurikira:

Andika ibyo uwo wifuza agomba kuba yujuje

Nk’uko Zwilling abivuga, intambwe ya mbere mu kubona uwo mufatanya urugendo rwo kwikorera ni ukwicara ukitegereza ibyo umaze gukora, ahari intege nke ubundi ukandika ibyo wumva agomba kuba yujuje kugira ngo ibikorwa byanyu bitazapfapfana bitararenga umutaru.

Inshuti yawe magara, uwo mwashakanye cyangwa undi wo mu muryango, ntabwo bakwiye kuza mu myanya ya mbere mu bakandida wifuza gutoranyamo uwo muzahuza imbaraga. Ibande cyane ku bashoramari n’urungano rwawe ubona muhuje intumbero.

Gushakisha umushoramari no kubona uwo mufatanya bigere mu kebo kamwe

Amahirwe menshi ni uko ushobora gusanga umushoramari ubonye, ari na we mufatanyije gutangira ikigo cyangwa umushinga ubyara inyungu.

Nk’uko rero ufata umwanya ukitabira inama za ba rwiyemezamirimo n’ibindi bikorwa bihuza abacuruzi ugamije kureba ko wabona ushora imari mu mushinga wawe, ba ari na ko ubigenza mu gushakisha uwo muzahuza amaboko mu gateza imbere ibikorwa byawe.

Itabire kuba mu matsinda ya ba rwiyemezamirimo n’abashoramari ku mbuga nkoranyambaga cyane cyane wibanda ku bujuje ibyangombwa ukeneye.

Tsura umubano n’abo wigeze kunyurwa n’imikorere yabo

Mbere y’uko utangira kwikorera cyangwa ugira igitekerezo hari abantu runaka muba mwaragiye muhurira mu nshingano zitandukanye, niba ukeneye uwo mufatanya n’igihe cyo kongera kubegera ukaganira na bo ndetse byaba ngombwa ukabagezaho icyifuzo.

Icyifuzo cyawe ariko ukibagezaho nyuma yo kongera gusuzuma neza abo ari bo no kumenya niba koko inzozi zanyu ari zimwe.

Genzura amahame abo uha amahirwe bagenderaho igihe batari mu kazi

Nyuma yo kubona abantu wumva ko bafite amahirwe menshi yo kuba mwakorana kuko bujuje ibyo wifuza, genzura amahame bagenderaho ndetse n’intego bihaye mu buzima bwabo bwite budafite aho buhurira n’akazi.

Ubufatanye mu bucuruzi ni umubano umara igihe kirekire, ari na yo mpamvu umuntu mugiye gufatanya kugeza ikigo ku rundi rwego agomba kuba ari wa wundi mufite ibindi bintu bibahuza bitari inyota yo kuba ba rwiyemezamirimo gusa.

Umva ibitekerezo bye ku bijyanye n’aho yifuza kubona ikigo mu myaka iri imbere

Mbere yo kwemera guha umuntu ububasha bungana n’ubwawe mu bikorwa cyangwa umushinga wawe, ukwiye kubanza ukicarana na we ukumva intego afite ndetse n’uburyo ateganya kubyitwaramo ngo azigereho.

Ku ikubitiro nimutabasha gukorana nk’itsinda mu kungurana ibitekerezo ugasanga hari ingingo zimwe na zimwe mutabasha kumvikanaho, n’ikimenyetso ko mu bihe bizaza gukorana bitazashoboka.

Shyira mu nyandiko amabwiriza agena imiyoborere y’ikigo

Nubwo nk’abashinze ikigo mwese mwaba mureshya ndetse mufite uburenganzira bungana ku kintu runaka, iteka usanga hakenewe umuyobozi ugomba kugira ijambo rya nyuma igihe hagiye gufatwa ibyemezo bikarishye.

Niba ugiye gufatanya n’umuntu runaka gutangiza ubucuruzi ariko igitekerezo ari icyawe, ni ngombwa ko ugena umwanya nyawo azaba afite mu kigo, ndetse n’imbibi atagomba kurenga.

Abashoramari n’abanyamigabane icyo baba bifuza ni ukubona umuntu umwe ku ntebe y’ubuyobozi bw’ikigo.

Umushinga ushobora gutekerezwa n'umuntu umwe ariko ni byiza ko ishyirwa mu bikorwa ryawo rigirwamo uruhare n'itsinda

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza