Indege yaguye igitaraganya nyuma y’amakimbirane y’umuryango washinjanye gucana inyuma

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 8 Ugushyingo 2017 saa 02:43
Yasuwe :
0 0

Indege ya Sosiyete ikora ingendo zo mu kirere, Qatar Airways, yururutse by’igitaraganya nyuma y’uko umwe mu bagore bari bayirimo yavumbuye ubutumwa bw’ibanga muri telefone y’umugabo we bugaragaza ko amuca inyuma.

Iyi ndege ya Qatar Airways yerekezaga mu kirwa cya Bali muri Indonesie ivuye i Doha muri Qatar ku Cyumweru, yahagaze by’igihe gito nyuma yo guterana amagambo hagati y’umugabo n’umugore bari bayirimo.

Times of India itangaza ko uyu mugore yaba yarafunguye telefone y’umugabo we wari watwawe n’ibitotsi ari nabwo yaje kuvumbura ibihamya by’uko amuca inyuma ahita azabiranwa n’uburakari, atangira kurwana na we.

Uyu mugore ukomoka muri Iran, bikekwa ko yari yanasinze yasabwe n’abakozi bakora mu ndege kugira umutuzo aranangira bituma Pilote wayo afata icyemezo cyo kuyururutsa ubwo yari igeze ahitwa Chennai mu Buhinde.

Uyu muryango wari kumwe n’umwana wabo wakuwe mu ndege hanyuma abandi bagenzi bakomeza urugendo rwerekeza i Bali. Aba batatu baje koherezwa i Kuala Lumpur n’indege ya Batik Air aho bavuye basubizwa i Doha.

Sosiyete ya Qatar Airways yirinze kugira icyo itangaza kuri uyu muryango ivuga ko itakwinjira mu buzima bwihariye bw’abagenzi.

Indege ya Qatar Airways yururutse by’igitaraganya nyuma y’uko umwe mu bagore bari bayirimo yavumbuye ubutumwa bugaragaza ko umugabo we amuca inyuma

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza