Kayonza: Abakobwa babiri barize ayo kwarika nyuma yo gucucurwa n’umutubuzi (Amafoto)

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 20 Nzeri 2017 saa 02:12
Yasuwe :
2 0

Uwase Pamela w’imyaka 18 na Mukanani Assoumpta ufite 19 bahuye n’uruva gusenya nyuma yo kwibwa telefone mu buryo bw’amayobera bakanamburwa amafaranga y’urugendo ibihumbi 10 bari bitwaje.

Aba bakobwa batemberaga mu Mujyi wa Kayonza bava mu Imurikagurisha riri kubera mu Karere ka Kayonza, ahagana saa kumi n’ebyiri z’umugoroba wo ku wa Kabiri tariki ya 19 Nzeri 2017, batekewe umutwe n’umutubuzi abatwara telefone n’amafaranga bari bitwaje.

Mu kiganiro kigufi bagiranye na IGIHE, aba bakobwa bagarutse ku buhamya bw’uburyo bibwe batekewe imitwe. Bavuze ko ubwo bari mu nzira babonye umugabo wataye hasi agatambaro k’isuku (mouchoir) kari gapfunyitsemo ibintu bagira ngo ni amafaranga; muri ako kanya hahise haza undi (bisa nk’aho bari bafitanye umugambi) abatanga kugatora basa n’abashatse kukarwanira, birangira bemeranyije gufungura bakareba ibirimo.

Uwase Pamela utuye mu Murenge wa Mwiri yagize ati “Haje umugabo ata mouchoir ipfunyitsemo ibintu tugira ngo ni amafaranga. Ntitwari tuzi ko ari kumwe n’undi muntu ari na we wahise aza arayitora mubwira ko nataduhaho duhita tumurega, yahise atubwira ngo duceceke tuze atwereke aho tujya kuyagabanira.”

Uwase yakomeje avuga ko uwo mugabo yahise abajyana imbere y’ubwiherero bwari hafi aho abasaba ko bareba ibirimo we ndetse ko acyeka ko harimo ibihumbi 80.

Mu gihe bari bakiganira, babonye uwataye mouchoir ahatungutse bituma uwo bita umutubuzi yigira nk’udashaka ko babonana ababwira ko nibamara kuyabarira mu bwiherero baza guhurira inyuma yabwo kugira ngo bayagabane.

Yagize ati “Yahise adusaba ko twinjira muri ubu bwiherero ngo tuyabare kugira ngo tumenye uko tuyagabana. Yahise atwaka telefone zacu harimo iya njye ya Tecno n’iya Itel y’uyu mugenzi wanjye n’amafaranga ibihumbi 10 twari dufite kugira ngo twizerane.”

Mukanani Assoumpta we yagize ati “Yabaye akibona uwo mugabo ahita, atubwira ngo agiye guca mu yindi nzira, atwereka iyo tuza kunyuramo kugira ngo tuze kuyagabana. Uwo mugabo wataye mouchoir yahise aza atubaza niba nta muntu twabonye ayitora turabihakana, ahita agenda ameze nk’uwataye umutwe. Twaje kuyifungura dusanga yuzuyemo ibipapuro gusa.”

Aba bakobwa bamaze kubura amafaranga batekerezaga, bahise bajya mu nzira uwo mugabo yari yababwiye ko bahuriramo ngo barebe ko bamubona, baramubura.

Ubwo umunyamakuru yari arimo gutara iyi nkuru yahavuye aba bakobwa bari kuririra mu nzira batabaza umuhisi n’umugenzi nyuma yo kwibwa telefone zabo n’amafaranga bari bafite.

Mukanani Assoumpta w'imyaka 19 yibwe mu buryo bw'amayobera
Mukanani na Uwase Pamela batekewe imitwe bamburwa telefone n'amafaranga
Barize ayo kwarika nyuma yo gucucurwa n’umutubuzi
Mukanani yari afite agahinda yatewe no kwibwa
Uwase Pamela yibwe avuye mu Imurikagurisha mu Mujyi wa Kayonza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza