Kazakhstan: Uwahabwaga amahirwe mu irushanwa ry’ubwiza yatunguranye ahishura ko ari umuhungu

Yanditswe na Dusabimana Aimable
Kuya 6 Gashyantare 2018 saa 07:12
Yasuwe :
0 0

Umwe mu bari bahataniye ikamba mu irushanwa ry’ubwiza rikomeye muri Kazakhstan yatunguye abagize akanama gatanga amanota ahishura ko ari umuhungu mu gihe hategurwaga icyiciro cya nyuma.

Uyu munyamideli w’imyaka 22 witwa Ilay Dyagilev yiyandikishije mu irushanwa ry’ubwiza rizwi nka Miss Virtual Kazakhstan yiyise Alina Alieva. Yabashije guhigika abakobwa 4,000 yinjira mu bagombaga guhatanira ikamba mu birori by’umunsi wa nyuma w’irushanwa.

Nk’uko Daily Mailm yabitangaje, Dyagilev yabwiye abagize akanama gatanga amanota ko yagize igitekerezo cyo kwinjira mu irushanwa ry’abakobwa abitewe n’impaka yajyaga n’inshuti ze ku bijyanye n’ubwiza n’amarushanwa yabwo. Akimara guhishura ko ari umusore yahise akurwa mu irushanwa nubwo yahabwaga amahirwe.

Yagize ati "Njye n’inshuti za njye twagiye impaka ku bwiza, niyemeza kujya muri iri rushanwa. Kuva kera niyumvagamo ubwiza karemano. Iyo witegereje abakobwa benshi uko basa, bakoresha ibirungo by’ubwiza bimwe, imyambarire imwe bakizera ko baba beza ari uko bakurikije ibyo. Ntabwo ari ko mbitekereza."

Yakomeje ati "Ngeze ku musozo w’iri rushanwa mfata umwanzuro wo guhishura ko ntari Arina Alieva kuko byari bigeze kure. Dutangira bwa mbere hari abiyandikishije bagera mu bihumbi bine baturutse muri Kazakhstan hose, gusa nari nageze ku musozo."

Abagize akanama gatanga amanota muri iri rushanwa ry’ubwiza batunguwe n’uyu musore ukomoka ahitwa Almaty bahita bamusezerera mu irushanwa asimbuzwa umukobwa witwa Aikerim Temirkhanova w’imyaka 18 wari ufite amajwi 1975 mu gihe we yari yagize amajwi 2012.

Ibyabaye muri iki gihugu cya Kazakhstan byaherukaga kugaragara mu Burusiya mu mwaka ushize aho umusore witwa Andrey Nagomy yitabiriye irushanwa akegukana ikamba ryari rihataniwe n’abakobwa ariko nyuma aza kuryamburwa nyuma yo gutahurwa.

Ilay Dyagilev yariyoberanyije yigira umukobwa ahabwa amahirwe yo guhiga abandi mu bwiza
Ilay Dyagilev yyiyumvamo ubwiza karemano
Aikerim Temirkhanova wasimbujye Ilay Dyagilev amaze guhishura ko atari umukobwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza