Kenya: Umugore yadoze umunwa w’umwana we kuko yatsinzwe amasomo

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 5 Kamena 2019 saa 01:24
Yasuwe :
0 0

Umugore wo mu gace ka Maai Mahiu, mu mujyi wa Naivasha muri Kenya aravugwaho gufatwa umwana we wigaga mu mwaka wa gatanu w’amashuri abanza akamudoda umunwa akoresheje urusindano kuko yatsinzwe amasomo ku ishuri.

Ikinyamakuru Daily Nation cyatangaje ko byabaye kuwa Gatandatu w’icyumweru gishize.

Umwe mu baturanyi b’uwo muryango yavuze ko uwo mugore usanzwe ari umukozi mu nzu zitunganya imisatsi, ngo yababajwe no gutaha agasanga umwana we yatsinzwe bidasanzwe.

Ngo mu guhana uwo mwana, uwo mugore yamudoze umunwa haza kugoboka abaturanyi batabaye.

Umwe mu bayobozi bo muri Naivasha, Julius Nyaga yavuze ko polisi yatangiye guhiga uwo mugore.

Yagize ati “Polisi iri guhiga uwo mugore nyuma y’aho ubuyobozi bw’ishuri umwana yigaho butangiye ikirego.”

Yaburiye ababyeyi bahanisha abana babo ibihano bibabaza umubiri, ababurira ko amategeko atazabihanganira.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza