Kenya: Yakoze icyapa yiyamamaza mu mujyi ashaka umugabo wamurongora

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 22 Kanama 2017 saa 12:58
Yasuwe :
0 0

Umunyakenyakazi w’imyaka 28 yafashe icyemezo cyo kwishakira umugabo abinyujije mu kwiyamamaza mu muhanda mujyi i Nairobi.

Mu buryo bwarangaje abanyamujyi i Nairobi, uyu mubyeyi witwa Pris Nyambura yiyamamazaga yambaye ikanzu nk’iy’umugeni, afite icyapa gisobanura uwo ari we n’icyo ashaka nk’uko BBC yabitangaje.

Ubutumwa bugaragara ku cyapa buragira buti “Ndashaka umugabo. Mfite umukobwa w’imyaka irindwi y’amavuko.”

Ntawamenya niba Nyambura azahirwa ntagumirwe, ariko umugabo cyangwa umusore wamubenguka yamuhaye uburyo babonana kuko nimero ze za telefone na zo zanditse ku cyapa.

Uyu mubyeyi yiyamamazaga ari kumwe n’umukobwa we.

Nubwo gushaka umukunzi hari bamwe bitorohera, bagakenera abaranga cyangwa bakifashisha imbuga nkoranyambaga, Nyambura we yagize umuhate udasanzwe mu gushakisha umugabo. Ibaze ari Umunyarwandakazi uri mu muhanda i Kigali, afite icyapa ati "Ndashaka umugabo!", bamwe bamuseka bakamufata nk’ufite ubumuga bwo mu mutwe badategereje ko muganga amusuzuma.

Pris Nyambura i Nairobi mu kwiyamamaza ashaka umugabo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza