Kigali: Abakina urusimbi ruzwi nka “kazungu nalala” bakarya ibya rubanda bongeye kwaduka

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 25 Nzeri 2017 saa 11:30
Yasuwe :
0 0

Abafatwa nk’abatekamutwe barya amafaranga y’abaturage bo mu bice bitandukanye bakoresheje umukino w’amakarita bise “kazungu nalala” bongeye kugaragara mu Mujyi wa Kigali.

Kazungu nalala ni urusimbi rukinwa hakoreshejwe amakarita ndetse rukaba rukunze gukinirwa ahahurira abantu benshi.

Mu Kagari ka Cyahafi mu Murenge wa Gitega mu Karere ka Nyarugenge, ni hamwe mu hakigaragara abasore bakina kazungu nalala bakitwarira amafaranga y’abaturage mu buryo bworoshye.

Mu mpera z’icyumweru gishize muri aka gace umwe mu bakinaga Kazungu nalala yatwaye amafaranga ibihumbi 87 by’umucuruzi wari ugiye kuragura ahitwa ku mashyirahamwe muri Nyabugogo, ahita atoroka.

Bahizi Sivon watwawe ibihimbi 87 yabwiye IGIHE ko na we yagize uruhare kugira ngo atwarwe ayo mafaranga.

Yagize ati “ Naje anyereka ikarita noneho ayivanga n’izindi arambwira ngo ninyimwereka arampa amafaranga ariko ambwira ko ayo nyishyiraho hejuru ari buyakube kabiri noneho mbikoze nishyirira ku yindi.”

Akomeza avuga ko akimara gusanga ko yibeshye agashyira amafaranga ye ku ikarita itari yo uwo musore yahise afata amafaranga amubwira ko nta kindi kintu bavugana afata moto ahita yigendera.

Ati “Mbaye nk’ushaka ko twumvikana nibura nkamuhaho make ahita atangira kuvugira hejuru ku buryo yahise atega moto akomeza nk’ugiye Kimisagara.”

Uyu mukino ufatwa nk’ubwambuzi bushukana

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali SP Hitayezu Emmanuel avuga ko ari urusimbi rutemewe ndetse agashishikariza abaturage kutarwishoramo.

Yagize ati “ Ni ya mikino y’urusimbi itemewe kuko ifatwa nk’ubwambuzi bushukana.”

Yakomeje avuga ko nta muturage ukwiye kwishora muri uru rusimbi kuko akeshi na kenshi iyo habayeho kutumvikana biteza umutakano muke.

Ati “ Abaturage bakwiye kwirinda gushaka inyungu aho bidakwiriye kuko bikorwa mu nzira zitemewe n’amategeko kuko iyo abantu bagiye muri iyo kazungu bahahombera imitungo yabo ku buryo usanga akenshi birangira bivuyemo kurwana.”

Umukino wiswe 'kazungu nalala' ukinwa hakoreshejwe amakarita
Uyu musore yari amaze kurya umuturage amafaranga y'u Rwanda asaga ibihumbi 80

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza