Kigali: Abakunda ’akabenzi’ bahangayikishijwe n’uko katagira ibagiro

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 23 Nzeri 2017 saa 10:35
Yasuwe :
0 0

Inyama z’ingurube cyangwa akabenzi nk’uko bakunze kuzita, zikomeje kuyobokwa na benshi nyamara hari abakomeje guhangayikishwa n’ubuziranenge bw’izi nyama nyuma y’aho nta bagiro ryazo bazi riba mu mujyi wa Kigali.

Abakunda izi nyama bavuga ko batiyumvisha uburyo utubari twinshi ducuruza inyama z’ingurube nyamara nta bagiro ryazo bazi mu mujyi wa Kigali.

Abaganiriye na IGIHE bavuga ko ubuyobozi bwari bukwiye gushakisha uko bwubaka ibagiro ry’ingurube kubera ko hari bamwe mu bacuruzi bazo basigaye bajya kuzibagira mu bihuru bitewe no kwanga gukora ingendo ndende bajya kuzibagisha mu Ntara y’Amajyaruguru ahaherereye amabagiro yazo.

Mutuyimana Emmanuel utuye ku Kimisagara mu Karere ka Nyarugenge wemeza ari umukunzi w’akabenzi yagize ati “ Nkunda akabenzi cyane kandi ubyumve ko ngakunda cyane ku buryo mpora nibaza impamvu nta bagiro ryako riba i Kigali mu gihe nta kabari na kamwe ushobora kutagasangamo.”

Uwitwa Muhire Damascène utuye mu Murenge wa Gitega yagize ati “ Njye nibaza niba koko ubuyobozi butajya bubona ko kuba nta bagiro ry’akabenzi riri i Kigali ari ikibazo kandi utubari tutazicuruza ari mbarwa.”

Icyo Umujyi wa Kigali ubivugaho

Umuyobozi ushinzwe Ubworozi mu Mujyi wa Kigali, Mpayimana Pascal nawe yemeza ko ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buhangayikishijwe n’iki kibazo.

Yagize ati “Ni byo icyo kibazo turakizi ariko ubu ingurube zinjira mu Mujyi zituruka ku mabagiro abiri arimo iryo kuri Base mu Karere ka Rulindo n’i Byumba kandi izo zose ziba zapimwe kuko dufite ba veterineri ku rwego rw’umurenge bafite inshingano zo gukurikirana ko zapimwe.”

Yongeyeho ko iyo bimenyekanye ko hari inyama z’ingurube zinjiye zitapimwe zitwikwa ariko anagaragaza ko na bo bahangayikishijwe n’uko nta bagiro ry’ingurube riba i Kigali ngo kuko wenda bishoboka ko hari n’abaca mu rihumye bakazizana nijoro.

Mpayimana yongeyeho ko abakunzi b’akabenzi bashonje bahishiwe kuko umushinga wo kubaka ibagiro ry’ingurube mu Mujyi wa Kigali bamaze kuwutanga ku babishinzwe kugira ngo bawigeho.

Inyama z'ingurube zizwi nk'akabenzi ziraharawe mu tubari two mu Mujyi wa Kigali

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza