Kunywa inzoga bituma ibyo ubwonko bwafashe bitibagirana igihe kirekire

Yanditswe na Umutoni Rosine
Kuya 8 Ukwakira 2017 saa 12:35
Yasuwe :
0 0

Abashakashatsi bo muri Kaminuza ya Exeter mu Bwongereza bahishuye ko kunywa inzoga byongerera ubwonko ubudahangarwa bwo gufata, bukanabika ibyo bwafashe mu gihe kirekire.

Abanywa inzoga nyuma yo kwiga, boroherwa cyane no gufata mu mutwe no kwibuka kuko ngo amakuru baba basanganywe mbere yo kunywa inzoga, ubwonko buyabika igihe kirekire.

Abashakashatsi babajije abantu 88 barimo abagore 57 n’abagabo 31 bari hagati y’imyaka 18 na 53 babasaba gufata mu mutwe urutonde rw’amagambo runaka.

Nk’uko ubu bushakashatsi bubigaragaza, ababukoreweho babagabanyijwe mu matsinda abiri, irya mbere basabwa kunywa inzoga zisembuye uko babyifuza, irindi tsinda ryo baribujije kuzisomaho mu gihe cy’ubushakashatsi.

Nyuma y’igihe, abashakashatsi bongeye kugenzura ababajijwe ibyo bari bahawe gufata mu mutwe, basanga abari banyweye inzoga babyibuka neza kandi mu buryo bwihuse.

Célia Morgan wayoboye ubushakashatsi yagize ati "Ubushakashatsi bwacu ntabwo bwagaragaje gusa ko abanyweye inzoga aribo basubiyemo neza amagambo bari bahawe ahubwo banabikoze neza.”

Yakomeje agira ati “Ntabwo mu by’ukuri impamvu ziramenyekana ariko icyo bisobanuye ni uko inzoga zibuza ubwonko gufata ibintu bindi bishya ku wayinyweye, noneho ahubwo ibyo ubwonko bwafashe mbere yo kuzinywa akaba aribyo bubika ahantu bizamara igihe kirekire.”

Bemeje ko icyo ari ikintu kitari kizwi ku banywa ibisembuye ko nubwo bananirwa gufata mu mutwe ibintu bishya babonye ngo ariko ibyo bari basanganywe byo babyibuka igihe kirekire.

Inzego z’ubuzima n’iz’ubuyobozi zimaze igihe zitangaza ko umubare w’abahitanwa n’inzoga ugenda wiyongera.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza