Kurya amafi mu buryo buhoraho bishobora gufasha umwana gutana no kubura ibitotsi

Yanditswe na Tombola Felicie
Kuya 29 Ukuboza 2017 saa 01:38
Yasuwe :
3 2

Abashakashatsi bemeje ko abana bagaburirwa amafi mu buryo buhoraho badashobora kubura ibitotsi ndetse ubwonko bwabo bukora neza ugereranyije na bagenzi babo batabona bene iri funguro.

Ibyo ni ibyatangajwe n’ubushakashatsi bwo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bwasohotse mu kinyamakuru cyitwa ‘ Scientific reports’.

Kugira ngo abo bashakashatsi bo muri kaminuza ya Pennsylvanie bemeze ibyo, bakurikiranye abanyeshuri 541 barya amafi mu buryo buhoraho bari hagati y’imyaka 9 na 11.

Aba bageze ku myaka 12 basuzumwe ingano y’ibitotsi basinzira ndetse n’ikigero cy’ubwenge bwabo babigereranyije na mbere bataratangira kurya amafi.

Basanze abana baryaga amafi nibura rimwe mu cyumweru bari bahagaze neza mu kugira ubwenge ndetse n’urwego rwo kubona ibitotsi rwariyongereyeho 4,8.

Bemeje ko intungamubiri ziba mu mafi zitwa Oméga-3 zifasha mu gutuma urwugano rw’amaraso rukora neza bikagira aho bihurira no kubona ibitotsi ndetse bigatuma ikigero cy’ubwenge kizamuka.

Uretse ibyo kuba amafi afasha abana bakiri bato hari n’ubundi bushakashatsi buherutse gusohoka bugaragaza ko n’ubundi kurya amafi birinda abangavu n’ingimbi kugira umunaniro ukabije ndetse n’ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza