Ikinymakuru MAP cyatangaje ko aba batandatu bose b’urubyiruko bashinjwa kwishimira urupfu rwa Andreï Karlov babinyujije kuri Facebook. Barimo n’abari mu ihuriro ry’urubyiruko rubarizwa mu Ishyaka riharanira ubutabera n’iterambere, PJD.
Uretse igihano cyo gufungwa umwaka umwe, banaciwe amande y’ama-Euro 100 buri wese, kubera ko ibyo bakoze bifatwa nko guhamagarira abantu gukora ibikorwa by’iterabwoba.
Umwunganizi wabo mu mategeko, Abdessamad El Idrissi na we ubarizwa muri PJD yavuze ko mu rubanza rw’uru rubyiriko harimo gukabya no kurengera.
Maroc isanzwe ifitanye umubano wihariye n’u Burusiya, n’ubufatanye mu bikorwa bitandukanye birimo n’umutekano.

TANGA IGITEKEREZO