McCandless wazengurutse ikirere bwa mbere yisanzuye yapfuye ku myaka 80

Yanditswe na Mukaneza M.Ange
Kuya 23 Ukuboza 2017 saa 11:26
Yasuwe :
0 0

Bruce McCandless, umuhanga mu bumenyi bw’isanzure wabaye uwa mbere mu gukora urugendo mu kirere yisanzuye bitabaye ngombwa ko bamuzirikaho imigozi yapfuye afite imyaka 80.

Itangazo Ijwi rya Amerika rikesha ubuyobozi bw’Ikigo cy’Ubumenyi bw’Ikirere cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika (NASA), McCandless yakoreye igihe kirekire rivuga ko yapfuye kuwa Kane muri leta ya California.

McCandless yinjiye mu mateka y’isi tariki ya 7 Gashyantare 1984, ubwo yavaga mu cyogajuru cyiswe Challenger, akazenguruka isi nta mugozi n’umwe umuhuza na cyo. Yakoze urugendo rungana na metero zisaga 91.

Amafoto yashyizwe hanze yamugaragazaga ari mu kirere hejuru y’igicu cy’ubururu, yambaye imyenda y’umweru ifite akuma kamuha umubushobozi bwo kuba yaguruka (Manned Maneuvering Unit).

Mu itangazo yashyize hanze, Sen. John McCain waniganye na McCandless yavuze ko ifoto ye ari mu kirere yatumye urubyiruko rw’Abanyamerika rutangira kwizera ko ikiremwamuntu gifite ubushobozi buhambaye.

Mu biganiro yagiye aha itangazamakuru mu bihe bitandukanye, McCandless yavuze ko ubwo yazengurukaga mu kirere nta bwoba na buke yari afite, imbeho akaba ari yo yonyine yahuye na yo ku buryo yatitiraga cyane.

Uyu mugabo wavutse mu 1937,yakoreye NASA igihe kinini, yakoze ingendo ebyiri mu isanzure ndetse agira uruhare mu kohereza ibyogajuru bitandukanye mu kirere birimo na Apollo 11 yari irimo Neil Armstrong wabaye Umunyamerika wa mbere wageze ku kwezi.

ruce McCandless wabaye uwa mbere mu gukora urugendo mu kirere yisanzuye
Bruce McCandless, yapfuye ku myaka 80

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza