Menya iby’’Umusirikare Utazwi’ ukunze kugarukwaho ku minsi ibihugu byibukaho intwari zabyo

Yanditswe na David Eugène Marshall
Kuya 18 Ukuboza 2017 saa 12:54
Yasuwe :
0 0

Inyito “Umusirikare Utazwi” ikunze kugaruka cyane mu mihango ibihugu biba byibuka cyangwa bizirikana intwari zitandukanye zaguye ku rugamba mu ntambara biba byaranyuzemo.

Ku ikubitiro iby’uyu musirikare utazwi byatangijwe n’u Bwongereza,ubwo iki gihugu cyatangazaga ko kiri mu myiteguro yo gushyingura muri Cathedrale ya Westminster iri mu mujyi wa Londres, umusirikare utazwi, wari kuba ahagarariye abandi basirikare bari bazwi ku kazina k’aba-Tommies baguye mu Bufaransa, mu ntambara ya mbere y’isi yose.

Uyu mwanzuro ariko wabaye nk’ushavuza abaturage b’Abafaransa, bahise biyumva nk’abagiriye ishyari ryiza abaturanyi babo,maze batangira kwotsa igitutu ubuyobozi bwa Perezida Raymond Poincaré, basaba ko na bo ingabo zabo zaguye ku rugamba muri icyo gihe zahabwa bene icyo cyubahiro.

Abo baturage ntibiyumvishaga ukuntu u Bwongereza bwakora ikintu nk’icyo cyo kwibuka abasirikare babwo baguye mu Bufaransa, mu gihe u Bufaransa bwo bwakwinumira ku baturage babwo baguye muri izo ntambara, byongeye baranapfiraga igihugu cyabo bwite.

Abafaransa biganjemo abanditsi n’Abanyamakuru bari barakomeje kuzamura icyifuzo cy’uko abasirikare bose bagwa mu ntambara bajya bagenerwa icyubahiro cyendaga gusa n’igihuje n’igitekerezo u Bwongereza bwari bumaze gushyira ahagaragara nyamara Leta ikajya ibitera utwatsi.

Kuva ubwo umwanzuro w’u Bwongereza watumye abategetsi bahoraga bica amatwi kuri iki gitekerezo bava ku izima.

Mu Rwanda na ho nyuma y’uko RPF Inkotanyi n’ingabo zawo batsindiye urugamba rwo kubohoza igihugu no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, hashyizweho umunsi ngarukamwaka w’Intwari z’Igihugu wizihizwa ku wa 1 Gashyantare.

Muri izo ntwari zibukwa hakaba harimo n’iy’ “Umusirikare Utazwi”, uhagarariye abasirikare bose baguye ku rugamba mu gihe cyahise, icy’ubungubu n’ikizaza barwanira igihugu.

Urutonde rw’ibihugu bifite ahashyinguwe Umusirikare Utazwi

- Albanie : Ikibumbano n’Urubuga [Palace] rw’Umusirikare utazwi

- Arménie : Agace kahariwe Intsinzi, ahitwa Erevan.

- Algérie : Munsi y’Ikibumbano kigaragaza abapfiriye kubohoza Algeria mu mujyi wa Alger

- U Budage : Imva y’Umusirikare utazwi iherereye i Neue Wache, mu mujyi wa Berlin.

- Australie : Umusirikare utazwi ashyinguwe ku Rwibutso rwitiriwe Intambara mu mujyi wa Canberra.

- Mu Bubiligi : Umusirikare utazwi ashyinguwe imbere y’ahitwa Colonne du Congrès muri Bruxelles.

- Bulgarie : Hari Urumuri rw’Umusirikare Utazwi ahitwa Sofia Sofia.

- Canada : Imva y’Umusirikare Utazwi iri imbere y’ikibumbano cyahariwe kwibuka intambara Canada yanyuzemo giherereye mu mujyi wa Otawa

- Espagne : Hari ikibumbano cyahariwe kwibuka abasirikare batazwi baguye mu ntambara zo mu 1701-1714

- USA: Mu irimbi ry’igihugu ahazwi nka Arlington mu nkengero za Washington, hubatse imva yitiriwe “Abataramenyekanye”.

- Gambie: Ibirango by’Umusirikare Utazwi biherereye hafi na “Rond-Pointe Ache 22”.

- U Bugeriki : Imva y’Umusirikare Utazwi iherereye ku Rubuga rwa Syntagma,rwagati mu mujyi wa Athènes.

- Irak : Muri iki gihugu, imva y’Umusirikare Utazwi iri mu murwa mukuru Bagdad

- U Buhinde: Imva y’Umusirikare Utazwi iri New Dehli

- U Butaliyani: Umusirikare Utazwi ashyinguwe ahitwa Victor-Emmanuel II muri Rome.

- Liban: Umusirikare Utazwi ashyinguwe imbere y’Ingoro Ndangamurage iri muri Beyrouth, umurwa mukuru.

- Maroc: Imva y’uyu Musirikare iri ahubatse Umunara witiriwe Hassan mu mujyi wa Rabat.

- Nouvelle-Zélande : Imva y’Umusirikare Utazwi iri ku Rwibutso rw’Abaguye mu ntambara ahitwa Wellington.

- Pologne : Iki gihugu cyo gifite Imva z’Abasirikare batazwi zirenze imwe,ahitwa Varsovie, Cracovie ndetse na Łódź, kuri izi mva kandi haniyongeraho Ikibumbano cyo kwibuka abasirkare bo ku ruhande rw’umwanzi ahitwa Bydgoszcz.

- Portugal: Imva y’Umusirikare Utazwi iherereye mu Kigo cy’Abamonaki ,kiri ahitwa Batalha.

- Republika ya Tchèque : Muri iki gihugu bene iyo mva iri mu ku Rwibutso rw’Igihugu iri Vítkov muri Prague, umurwa mukuru w’iki gihugu.

- Roumanie : Iyi mva yubatse Bucarest.

- U Burusiya : Umusirikare Utazwi ashyinguwe muri Moscou.

- Serbia : Ikibumbano cy’Umusirikare Utazwi giherereye ahitwa ku mpinga y’umusozi wa Avala uri Belgrade.

- Syria : Muri iki gihugu cyayogojwe n’intambara, Umusirikare Utazwi ashyinguwe ahitwa Najha.

- Ukraine : Muri iki gihugu,Umusirikare Utazwi aherereye ahitwa Mémorial de la Gloire.

Ahashyinguye umusirikare utazwi i Moscou mu Burusiya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza