Kwamamaza

Impamvu umukobwa mwiza ashobora kudakundwa n’abasore

Yanditswe kuya 15-11-2016 saa 21:25' na Tombola Felicie


Nubwo bizwi ko abakobwa b’ibizungerezi babona abakunzi vuba na vuba, hari bamwe muri bo usanga badakurura abahungu, ku buryo babarambagiza.

Impamvu zibitera ngo zishingiye ku myitwarire iyi n’iyi ari na cyo gituma umuntu aba asabwa kwitwararika kuko ubwiza bugaragara inyuma atari bwo bugenderwaho gusa mu kurambagiza.

Urubuga elcrema rugaragaza impamvu ushobora kuba uri umukobwa mwiza ariko ukabura umusore ukureba n’irihumye cyangwa ukaba uri umuhungu mwiza ariko abakobwa bagahora bakubenga.

Reka twibande ku mpamvu zituma umukobwa adakundwa n’abasore kandi afite uburanga.

1. Kutagira ikinyabupfura

Iyo uri umukobwa w’umunyagasuzuguro, utukana kandi utubaha, nta musore n’umwe ushobora kukwisukira n’iyo waba uri mwiza gute.

Burya ngo ubwiza bw’inyuma buba bugomba kujyana n’imico myiza yawe ya buri munsi.

2. Umubeshyi

Umukobwa w’indyarya, w’umubeshyi ahora agaragara nk’aho ari mubi imbere y’abasore nubwo yaba ari mwiza ku isura.

Mukobwa ntuzibeshye ko ubwiza bwawe buzatuma abasore bakwisanzuraho igihe cyose ubeshya cyangwa uri indyarya.

3. Umukobwa uhora aganya

Uburyo umuntu yitwara, aganira arikumwe n’abandi bituma bamukunda cyangwa bakamwanga.

Kuba uri umukobwa ugahora ubona ibintu mu buryo bubi, uganya bizatuma nta musore ukwishimira. Ukwiye kuboba ibintu mu buryo bwiza kandi ukanezererwa ibyo ufite.

4. Guhora uvuga ibibazo byawe

Iyo uhora uvuga ibibazo byawe cyangwa ibitagenda mu buzima bwawe utera abantu kutakwishimira.

Iyo uri umukobwa ugahora muri ibyo utuma ntawe ubona ibyiza byawe bityo no kwita ku bwiza bwawe bikabura.

5. Umukobwa ushaka ko ibintu bigenda uko ushaka

Ntushobora gukundwa n’abasore igihe buri gihe iyo muri kumwe uba ushaka ko ibintu bigenda uko ubyifuza.

Ntugomba kuba ari wowe wiharira ijambo, ngo utegeke uko ibintu bigenda, icyo gihe umusore ahita akureka kuko abona ko urimo kumuhindura inganzwa.

6. Kuba uri umukobwa ugira ubugugu

Nta mugabo wishimira umukobwa ugira ubugugu, umukobwa wikunda kuko ashobora guteza umutekano muke mu muryango.Iyo umusore yamaze kubona ko ari iyo mico yawe akugendera buhoro akakureka.

Nubwo atari ibi byavuzwe muri iyi nkuru atari byo byagenderwaho gusa bishobora gutuma umukobwa abura umugabo cyangwa nta kundwe n’abasore, ni byiza ko umukobwa wese cyangwa umusore yabyirinda kuko bimugiraho ingaruka.


Kwamamaza

Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Thursday 8 Ukuboza 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved