Miller yaje ku isonga mu gutegura ikawa mu Rwanda, mu irushanwa ryayobowe n’uwabaye uwa mbere ku Isi

Yanditswe na Mathias Hitimana
Kuya 15 Kanama 2018 saa 12:49
Yasuwe :
0 0

Aiden Miller nyiri Crema Coffee shop iri i Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru yaje ku isonga mu bahanga mu gutegura ikawa (barista) mu Rwanda, mu marushanwa yifashishije impunguke mpuzamahanga wabaye uwa mbere ku Isi mu kuyitegura mu 2011, Alejandro Mendez ukomoka muri El Salvador.

Alejandro ni we wegukanye umwanya wa mbere ku Isi mu irushanwa mpuzamahanga nk’umutetsi mwiza w’ikawa, World Barista Championship, ryabereye mu Mujyi wa Bogotá muri Colombia mu 2011.

Mbere yo gutanga amanota muri aya marushanwa mu Rwanda, Mendez yafashe iminsi ibiri yo guhugura abategura ikawa mu Rwanda ku buryo bwiza bikorwamo kandi bakamenya gukorera ku minota.

Aya marushanwa yasojwe ku wa 10 Kanama 2018 yateguwe n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ibyoherezwa mu mahanga bikomoka ku buhinzi n’ubworozi (NAEB) ku bufatanye n’Ikigo cy’u Buyapani Gishinzwe Ubutwererane Mpuzamamahanga (JICA), hagamijwe guteza imbere kunywa ikawa mu Rwanda.

Nyuma y’amajonjora mu basanzwe bategura ikawa hirya no hino mu gihugu bagera ku 101, Aiden Miller ukorera mu mujyi wa Musanze, wakira ba mukerarugendo bajya gusura ingagi zo mu birunga, ni we waje ku isonga mu bantu munani bageze ku munsi wa nyuma w’irushanwa.

Mu barushanwaga buri wese yahabwaga iminota irinndwi yo guteka ikawa akanayitaka mu cyo ayiteguriyemo mbere y’uko ishyikirizwa umukiliya. Mendez yitegerezaga uko uwayiteguye (barista) yabinogeje ugereranyije na bagenzi be akoresheje amata, ubundi akamugenera amanota.

Nyuma yo kwegukana umwanya wa mbere, Aiden Miller yatangaje ko yishimiye kuba ari we wa mbere utsinze mu gihugu cyose mu gutegura ikawa, anavuga ko ubumenyi yungutse ari ingenzi ku bakiriya be.

Yagize ati “Tuzakora ku buryo ubumenyi twahawe n’impuguke mu gutegura ikawa buzongerera agaciro uburyo dutegurira ikawa abakiliya bacu.”

Umuyobozi Mukuru wa NAEB, Amb. George William Kayonga, yashimiye Mendez waje mu Rwanda gutanga umusanzu mu gutegura ikawa, abwira abitabiriye amarushanwa kumureberaho ku buryo umunsi umwe umuntu wo mu Rwanda azaba ikirangirire ku Isi mu gutegura ikawa.

Yanababwiye ko ubumenyi bahawe bugomba kubafasha gutuma bishimira kubona umukiriya aryoherwa n’ikawa bateguye.

Takada Hiroyuki uhagarariye JICA mu Rwanda, yashimye uburyo gutegura ikawa mu Rwanda bigenda bitera imbere.

Yagize ati “U Rwanda ni igihugu kiri gutera imbere byihuse. Ikawa nayo ntiyasigaye inyuma muri iryo terambere, mu myaka itanu ishize byari bigoye kubona ahantu wagura ikawa iteguye neza atari muri hoteli. Kuri ubu ubucuruzi bwo gutegura kawa burashyushye, ni ngombwa ko twongera ubumenyi bw’Abanyarwanda bategura ikawa ku buryo bayiha abakiriya ibanezeza.”

Mu gihe hashimirwa uburyo gutegura ikawa bigenda bitera imbere, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Nsengiyumva Fulgence, yabwiye itangazamakuru ko hari no gukorwa ubukangurambaga kugira ngo Abanyarwanda bitabire kuyinywa, ku buryo mu bintu abiyakira bafata habamo n’ikawa.

Yagize ati “Ubundi mu Rwanda uko ikawa yinjiye mu gihugu, yari iy’abanyamahanga ariko igihe kirageze ngo nawe uyikora yinywe kuko abanyinywa bayibonamo ubwiza … bizatuma ishobora kwitabirwa cyane.”

Amarushanwa yo gutegura ikawa yakurikiwe n’igikorwa gikomeye cyo guhemba abahinzi bahize abandi mu kugira kawa nziza, amarushanwa azwi nka ‘Cup of Excellence 2018’ yegukanywe n’Ikawa ya Twumba yo mu Karere ka Karongi.

Abageze ku munsi wa nyuma w'irushanwa ryo gutegura ikawa mu Rwanda
Abateguwa ikawa mu Rwanda bitabiriye amahugurwa mbere kurushanwa
Alejandro Mendez ukomoka muri El Salvador wabaye uwa mbere ku Isi mu gutegura ikawa mu 2011 (Iburyo), yifashishijwe mu guhugura no gutanga amanota ku bayitegura mu Rwanda
Ambasaderi w'u Buyapani mu Rwanda Miyashita Takayuki, ashyikiriza ishimwe Aiden Miller wahize abandi mu Rwanda mu gutegura ikawa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza