Mu byishimo bikomeye, atunze abagore 39 n’abana 94 mu nzu imwe

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 22 Nyakanga 2016 saa 06:16
Yasuwe :
0 0

Kubera uburyo impfizi mu matungo zikunze kuba ari nke, aborozi nibo ukunze gusanga bafata nk’ikimasa kimwe, bakagishyira mu ishyo ry’inka zaba inyana cyangwa imbyeyi nyinshi kugira kibashe kuzimya zose, maze zirusheho kororoka.

Si inka gusa ahubwo ni hafi inyamaswa zose, isekurume imwe ishobora kwibanira n’amashashi ijana, mu mezi atatu ugasanga amashashi yose arahaka.

Zion Chana we si inyamaswa, ni umusaza w’imyaka 71 wibera mu misozi ya Mizoram mu Buhinde hafi y’umupaka na Bangladesh.

Chana afite abagore 39, yababyayeho abana 94 n’abuzukuru 33.Bibera mu nzu imwe ifite ibyumba ijana mu gace kitaruye.

Chana avuga ko adashaka kurekera aho kororoka, ahubwo ngo ighe cyose Imana izaba ikimutije ubugingo azakomeza kwagura umuryango we.

Chana, wikundira kuba ari kumwe nibura n’abagore be barindwi cyangwa umunani, agitangira gushaka abagore yazanye icumi mu mwaka umwe.

Abagore ba Chana bose barara mu cyumba kimwe, nka bimwe byo mu mashuri yisumbuye hafi y’icyumba nyamukuru nyir’urugo araramo.Naho abana be n’abagore babo barara hirya mu bindi byumba.

Uyu muryango ubayeho mu byishimo, ntabwo usangira ukubiri ahubwo bose batekera hamwe kandi bagafatira amafunguro hamwe.

Uyu muryango ufungura ibilo 200 by’umuceri ndetse n’ibilo bisaga 130 by’ibirayi ku munsi.

Abagore ba Chana bashinzwe guteka no kumwitaho, abakobwa be bashinzwe gukubura naho abahungu be bashinzwe guhinga ibitunga umuryango.

Mu kiganiro yagiranye n’Ikinyamakuru Express cyo mu Bwongereza, Chana yavuze ko ari umunyamahirwe kuba afite umuryango ungana gutyo kandi ngo yiteguye kuwagura.

Uretse kuba ayobora urugo rw’abantu 167, Chana ni n’umuyobozi w’itorero rya gikristo ryo muri ako gace ryitwa ‘Chana’ ryemerera umugabo kugira abagore benshi.

Iri torero ryashinzwe mu 1942, rifite abayoboke baturuka mu miryango 400 muri ako gace Chana atuyemo kandi rifite intego yo gukwira ku isi hose vuba aha.

Imibereho y’Umuryango wa Chana ishingiye ku maboko y’abawugize, n’inkunga nkeya zituruka mu bayoboke b’idini ayoboye.

Chana n'abagore be
Uyu musaza w'imyaka 71 ngo aracyashaka abandi bagore
Inzu umuryango wa Chana uraramo
Chana afite abuzukuru 33
Batekera hamwe kandi bakarira hamwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza