Mu mezi atatu gusa, Perezida Macron yakoresheje miliyoni zisaga 25 Frw mu gutunganya isura ye

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 25 Kanama 2017 saa 12:58
Yasuwe :
0 0

Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, byagaragajwe uko mu mezi atatu ya mbere nk’Umukuru w’Igihugu, leta yamwishyuriye €26 000 ku mugore umutunganyiriza isura, ni ukuvuga agera kuri miliyoni 25.8 Frw.

Ikinyamakuru Le Point kigaragaza ko uwo mugore utunganya Perezida Macron uzwi nka Natacha M w’imyaka 40 aheruka gushyikiriza inyemezabuguzi ebyiri ubunyamabanga bukuru bwa Elysée buyobowe na Alexis Kohler, imwe iriho €10 000 n’indi iriho €16 000

Icyo kinyamakuru kivuga ko Natacha ari nawe watunganyaga isura ya Macron n’igihe yari umukandida ku mwanya wa Perezida w’u Bufaransa, mbere y’uko atangira kuyobora igihugu muri Gicurasi.

Uyu mugore ngo niwe ugomba kumenya ko Macron asa neza mbere yo kugaragara mu ruhame, kuri televiziyo cyangwa muri Elysée.

Umuvugizi w’ibiro by’Umukuru w’Igihugu yatangarije BMTV ati “Byabaye ngombwa ko dutanga isoko ryabyo mu buryo bwihutirwa,” anashimangira ko ayo mafaranga ashobora kuzagabanywa cyane ku zindi nshuro.

Macron w’imyaka 39 yishyuye ayo mafaranga aturutse mu isanduku ya leta, abamunenga bakavuga ko ari gukoresha amafaranga menshi agamije guhisha imisusire ye karemano.

Umwe mu bagize ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi ry’aba-Républicains, yavuze ko Macron akabije cyane gusesagura amafaranga y’igihugu.

Yagize ati “Ntacyo bimubwiye kuba akoresha ibihumbi ku mubiri we, mu gihe agiye gutangira kugabanya abakozi. Birasa n’aho agamije guhisha isura ye nyayo. Biteye amatsiko kumenya ayo umugore we Brigitte we akoresha.”

Macron agaragararana nk’ukiri muto cyane, n’ubwo afite umugore Brigitte Macron umurusha imyaka 25, wanamwigishije mu mashuri yisumbuye mbere y’uko batangira kugirana urukundo.

Macron si we muyobozi wenyine ukoresheje amafaranga menshi mu gutunganya uburanga bwe, kuko François Hollande wayoboye u Bufaransa kuva mu 2012 - 2017 we yakoreshaga €6 000 (hafi miliyoni esheshatu z’amafaranga y’u Rwanda) ku muntu watunganyaga isura ye buri kwezi, na €10 000 (hafi miliyoni icumi z’amafaranga y’u Rwanda) buri kwezi ku muntu wamwogoshaga. Nicolas Sarkozy wayoboye u Bufaransa hagati ya 2007 - 2012 we yakoreshaga asaga €7000 (hafi miliyoni zirindwi z’amafaranga y’u Rwanda) ku kwezi.

Emmanuel Macron aranengwa gukoresha akayabo mu gutunganya uko agaragara
Perezida Macron ari kumwe na François Hollande yasimbuye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza