Mushikiwabo yashimye umukobwa wakebuye abantu bahorana umushiha kugeza aho kwimana inzira

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 3 Kamena 2019 saa 08:11
Yasuwe :
0 0

Louise Mushikiwabo, uyobora Umuryango w’Ibihugu bivuga Igifaransa, OIF, yashimye imyitwarire y’umunyarwandakazi witwa Charity Mupenzi wiyita The Keza kuri ku mbuga nkoranyambaga, wakwirakwiye mu mashusho asaba abantu kujya baha inzira bagenzi babo.

The Keza ubusanzwe ni umubyeyi w’umwana umwe, ubusanzwe atuye muri leta zunze ubumwe za Amerika, ariko akunda gusangiza amashusho abamukurikira kuri Instagram, akebura abantu binjira mu buzima bw’abandi.

Yigeze gukwira ku mbuga nkoranyambaga mu mashusho yagiraga ati “Niba ngiye mu buzima bwawe ngatangira kukubaza ‘Umugabo uzamubona ryari?’ Ntabwo uzi niba yaraye abenzwe, ntuzi niba afite n’umubaza izina. Uko ni ugukomeretsa umuntu utabizi. Iyo ubwiye umuntu icyo umutekerezaho kitamwubaka, niwe kiremerera. Njyewe rero nahisemo kutaremererwa.”

Kuri iyi nshuro umwe mu bakoresha urubuga rwa Twitter, yashyize amashusho ya Keza ku rukuta rwe abara inkuru y’ukuntu abantu bamwe basigaye bima inzira bagenzi babo batazi ko ari iya leta.

Muri aya mashusho yagiraga ati “Reka mbabwire ibintu mutazi. Muzi ko iyo uhaye inzira umuntu atajyana n’uwo muhanda, nawe unyuramo n’undi muntu akawunyuramo. Muzi ko abantu bimana inzira wanayibasaba bakayikwima bakarushaho kurakara. Banyarwanda, banyarwandakazi mureke duhane inzira tworohererane unapepere umuntu uguhaye inzira umushimira, niba yabuze uko yambuka umufashe.”

“Ejo bundi twari turi gutwara dusaba umuntu inzira arayitwima tugeze imbere tumusanga muri Feux Rouge. Wagira ngo umuhanda umuntu arawugendana, ntawo tuba turi buwutware, umuhanda ni uwa Leta turawusangira.”

Louise Mushikiwabo yashimye ubutumwa bw’uyu mukobwa, avuga ko abantu bameze nkawe aribo igihugu gikeneye kuko afite ibitekerezo byiza.

Ati “Birashimishije kubona umukobwa ukiri muto afite ibitekerezo n’impanuro byiza ku muco w’ikinyabupfura wa gisirimu! Ntihazagire ubabeshya, ikinyabupfura ni cyiza! lyo myifatire niyo ijyanye n’u Rwanda twifuza. Nuko, nuko mama.”

Hari igihe kandi Keza yigeze no kuvuga ukuntu yarwaye kanseri yamara kunanuka abantu bagatangira kujya bamwibazaho, bamwe bakavuga ko ariwe uri kwinanura ku bushake nyamara arwaye mu buryo bukomeye.

Uyu mukobwa akunze kuvuga ko abantu bakwiye kwitoza imvugo nziza ndetse no kutabaza ibibazo bidafitiwe ibisubizo kuko umuryango nyarwanda atari byo ukeneye.

Ibitekerezo bya Keza byashimwe na Louise Mushikiwabo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza