NASA igiye kwifashisha ibisasu ikumira ibibuye bishobora kugwira Isi

Yanditswe na Mfitumukiza Moïse
Kuya 10 Nyakanga 2017 saa 03:10
Yasuwe :
0 0

Ikigo cy’Abanyamerika gishinzwe ubushakashatsi n’ubumenyi bwo mu kirere (NASA), cyatangije umushinga wo kurasa ibibuye(asteroids) bifatwa nk’imibumbe mito ishobora kugwira Isi ikangiza ibintu byinshi.

Uyu mushinga wamaze kwemezwa na NASA uzatangira kugeragezwa mu myaka ya vuba. Uzaba ari wo wa mbere ukozwe na NASA mu gutesha inzira bene ibi bibuye nk’uko byatangajwe n’umuyobozi ushinzwe ubwirinzi bwo mu kirere muri NASA, Lindley Johnson.

Ibisasu bizajya biraswa iyi mibumbe bifite ingano nk’iya frigo. Biteganyijwe ko uyu mushinga uzifashishwa mu gukumira ikibuye kizanyura hafi y’isi mu 2022, nk’uko byatangajwe n’umuyobozi wa siyansi muri uyu mushinga,Tom Statler.

Umwe mu bashakakashatsi bari kwiga uyu mushinga wiswe DART, Andy Cheng, avuga ko uramutse ukunze cyaba ari ikimenyetso cyerekana ko bishoboka kurinda isi amabuye yari kuzayigwira mu myaka iri imbere.

Imibumbe mito yerekeza ku isi iboneka buri munsi gusa imyinshi itakara mu kirere itarayigeraho. Nasa ishyira imbaraga mu kureba iminini ishobora kwangiza isi aho bavuga ko 93% y’iyagaragaye iri muri uru rwego.

Umwaka ushize NASA yashyizeho ikigo gishinzwe gucunga umutekano wo mu kirere aho bikekwa ko hari umubumbe washoboraga kugwira Isi.

Mu myaka isaga miliyoni 66 undi mubumbe washwanyukiye hafi y’umwigimbakirwa wa Yucatan muri Mexique, wahinduye byinshi ku Isi harimo n’izimira rya dinosaur.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza