Nsabimana atunzwe no kwigisha abana kugendera ku nkweto z’amapine (Amafoto)

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 31 Kanama 2017 saa 03:20
Yasuwe :
8 0

Nsabimana Oreste uvuka mu Karere ka Nyarugenge ni umusore wemeza ko atunzwe n’umwuga wo kwigisha abana kugendera ku nkweto z’amapine (Rolling Shoes).

Uyu musore w’imyaka 25 y’amavuko, ni umwe mu bafite impano idasanzwe yo kugendera ku nkweto z’amapine (Rolling Shoes) ndetse akaba anatangaza benshi bitewe n’uburyo iyi mpano ye yayibyaje umusaruro ikaba imutunze.

Mu kiganiro na IGIHE, Nsabimana yemeza ko amaze imyaka itatu atunzwe no kwigisha abana batandukanye kugendera ku nkweto z’amapine, akabikorera inyuma ya Stade Regional i Nyamirambo.

Yagize ati “ Maze imyaka itanu menye kugendera muri izi nkweto ariko muri iyo myaka yose itatu muri yo nagerageje kuyibyaza umusasuro kugira ngo nanjye mbashe kwitunga ku buryo niyo maze nigisha abana batandukanye uko zigenderwamo.”

Avuga ko buri mwana wese yigishije mu mezi abiri gusa aba yamaze kumenya kuzigenderamo.

Avuga ko ku mu myaka itatu amaze akora uyu mwuga wo kwigisha biramutunze akabona n’afaranga yizigamira.

Yagize ati “ Bimfatiye runini kubera ko ubu sinkibana n’ababyeyi nsigaye nikodeshereza inzu y’ibyumba bibiri n’uruganiriro y’amafaranga ibihumbi 40 Frw kandi amafaranga mpembwa ni nayo nkuramo ay’imyambaro n’ayo kurya ndetse n’ay’ibindi bikoresho njya nkenera mu buzima bwanjye.”

Akomeza avuga ko yahisemo uyu mwuga kubera kwanga kuba imburamukoro, kandi abashaka kwinijiza amafaranga agera ku bihumbi 150 ku Kwezi.

Avuga ko amaze kwigisha abana barenga 25 kandi umwe amwigishiriza ku mafaranga hagati y’ibihumbi 30 na 40 Frw.

Nsabimana avuga ko kimwe mu bimubabaza ari uko hari abamubona nk’ufite umurengwe cyangwa imburamukoro iyo ari kwigisha abana kugendera ku nkweto z’amapine.

Yasoje avuga ko afite intego yo kuzubaka inzu mu Mujyi wa Kigali no kuzashaka abikesha uyu mwuga wo kwigisha abana kugendera kuri izi nkweto z’amapine yihangiye.

Nsabimana Oreste na bamwe mu bana yigisha kugendera ku nkweto z'amapine
Nsabimana Oretse ari kugendera ku nkweto z'amapine
Nsabimana Oretse ari kugendera ku nkweto z'amapine
Nsabimana Oreste wigisha abana kugendera ku nkweto z’amapine
Anigisha abana bato bafite imyaka itatu n'ine kugendera ku nkweto z'amapine
Abana bari kwigishwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza