Nyabihu: Abatuye Umurenge wa ‘Kabatwa’ baterwa ipfunwe n’iryo zina

Yanditswe na Jean Pierre Tuyisenge
Kuya 25 Kanama 2017 saa 02:26
Yasuwe :
0 0

Hirya no hino mu turere hari amazina usanga abangamira abahatuye bitewe n’inyito afite, byanatumye abo mu Murenge wa Kabatwa mu Karere ka Nyabihu bageza ikibazo mu nzego zo hejuru basaba ko rihinduka.

Amazina nk’aya yagiye ahabwa uduce dutandukanye akaba atari afite icyo atwaye mu bihe byashize ariko nk’ashingiye ku moko kuva aho aviriyeho mu muryango nyarwanda abatuye uduce twayitiriwe ntibifuza gukomeza kuba ahafite amazina afitanye isano n’amoko.

Abaturage bo mu murenge wa Kabatwa, bavuga ko iryo zina ribibutsa ibihe bibi banyuzemo ndetse Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uwo murenge, Muhirwa Robert yavuze ko byatumye babigeza muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu basaba ko iryo zina rihinduka.

Yagize ati “ Twatanze icyifuzo muri Monaloc ko umurenge wahindurirwa izina nibura ukitwa Kalisimbi cyangwa Kabaratwa, ariko twebwe nk’umurenge cyangwa akarere nta burenganzira dufite bwo guhindura amazina y’ahantu; turacyategereje igisubizo.”

Uyu muyobozi avuga ko bifuza ko iryo zina rihinduka, hakagira inyito idasubiza abaturage mu mateka mabi y’amoko n’amacakubiri banyuzemo yagejeje igihugu kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Umuvugizi wa Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Ngendahimana Ladislas, na we yemeza ko iyo Minisiteri ifite gahunda yo guhindura aya mazina ariko avuga ko bikiri kwigwaho.Yagize ati “ Biracyari kwigwaho.”

Si iryo zina gusa kuko abatari bake bakomeje kugaragaza andi mazina y’aho batuye atabahesha agaciro nk’Abanyarwanda; arimo nka Bannyahe, Mukobo, Dobandi, Karabaye, Nyirantarengwa, Gashyushyangutiya, Gahenerezo, Kazarusenya n’andi menshi.

Nubwo abaturage babisaba gutya, ni ibintu bishobora gufata igihe kinini kuko byagira ingaruka mu guhindura ibyangombwa n’ibindi birango bitandukanye byagiye bitangirwa aho ahantu.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza