Nyagatare: Yambuwe umwenda w’ishuri wanduye ategekwa kuwumesera ku ishuri

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 9 Werurwe 2018 saa 07:41
Yasuwe :
1 0

Umwana w’imyaka 12 wiga mu Rwunge rw’Amashuri rwa Ndama mu Murenge wa Karangazi, yagiye ku ishuri yambaye imyenda isa nabi umwarimu ayimukuramo mu ruhame ahita anamutegeka kuyimesa.

Mu gitondo cyo ku itariki ya 8 Werurwe 2018, ni bwo uyu mwana w’umuhungu yakuwemo imyenda yari yambaye ategekwa kuyimesera ku ishuri.Uyu mwana yabwiye umwarimu we ko iwabo nta mazi bari bafite ndetse ari byo byatumye azana imyenda itameshe.

Uyu munyeshuri we yabwiye IGIHE ko yanze gusiba ishuri ahitamo kuza yambaye imyenda yanduye.

Yagize ati “ Byatewe n’uko mu rugo nta mazi na make yari ahari kandi n’ahantu tuvoma ni kure ku buryo iyo njyayo nari gusiba ishuri kuko aho tuyakura tuhagenda amasaha arenga abiri.”

Umwarimu wigisha uyu mwana wanze ko izina rye ritangazwa we avuga ko yahisemo guteka uyu mwana kumesa imyenda yari yambaye agambiriye kumutoza isuku kugira ngo atazongera kuza ku ishuri asa nabi.

Yagize ati “ Ni nk’igihano kuko yaje asa nabi kandi abana b’aha bamaze kubigira akamenyero kandi n’abandi ni ko tujya tubagenza.”

Umwe mu babyeyi barera muri iki kigo, we yavuze ko atashimishijwe n’uburyo uyu mwana yategetswe kumesera imyenda yari yambaye ku ishuri.

Yagize ati “ Biriya ntabwo bikwiye kuko abarimu ubwabo bazi ikibazo cy’amazi dufite kuko no kubona aho umuntu ayavoma bimusaba gukora ingendo z’amasaha arenga abiri, nonese iyo umwana asiba ishuri nibyo byari kuba byiza? Njye mbona bari bakwiye gukora ubuvugizi amazi akagera aha aho kujya bahora bashonda abana.”

Umuyobozi w’Urwunge rw’Amashuri rwa Ndama, Kigundu Richard, we yavuze ko babikora mu rwego rwo guhindura imyumvire y’abana biga muri iki kigo.

Yagize ati “ Gusa nabi kwabo nta kundi kuko turi kubagarura mu ishuri cyane ko abana biga aha ari ba bandi bari abashumba n’abandi bari mu mirimo yose ibonetse ku buryo icya mbere ari uguhindura imyumvire yabo umwana akumva ko kuza mu ishuri akarabye ari ngombwa.”

Muri aka Kagari ka Ndama ndetse n’utundi tugakikije nta mashanyarazi n’amazi byari byahagera ku buryo usanga bamwe mu barimu n’ababyeyi bemeza ko iki ari kimwe mu bituma abana bagira umwanda.

Umwana ari kumesa ishati ahagarikiwe n'umwarimu
Umunyeshuri amaze kumesa umwenda w'ishuri, agiye kuwanika
Umuyobozi w'Urwunge rw'Amashuri rwa Ndama, Kigundu Richard

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza