Nyamirambo: Umumotari yarwanye inkundura n’umukobwa yari atwaye amushinja kumwiba

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 17 Kamena 2017 saa 02:43
Yasuwe :
0 0

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu, umukobwa yashwanye n’umumotari wari umutwaye wamushinjaga ko yamwibye ibihumbi 7500 by’amafaranga y’u Rwanda amukoze mu mufuka.

Byabereye i Nyamirambo aho abatanze amakuru bavuze ko uyu mukobwa asanzwe azwi nk’uwicuruza ahitwa kuri Cosmos no mu tundi duce tugize umujyi wa Kigali.

Umumotari wari umutwaye ngo yari amukuye mu kabyiniro mu gitondo amufata amaze kumukora mu mufuka no kumwiba amafaranga 7500.

Ubwo inkeragutabara yari hafi yageragezaga guhosha amakimbirane , insoresore z’ahitwa Tarinyota mu Biryogo bivugwa ko ziziranye n’umukobwa zaje zikubita ushinzwe umutekano zicikisha mugenzi wazo.

Uwizeye Olivier wari utwaye uyu mukobwa yatangaje ko atari ubwa mbere abakobwa bicuruza bashatse kumwiba bamukoze mu mufuka.

Yagize ati “ Njye nari muvanye hariya haruguru tugeze aha numva atangiye kunkora mu mufuka w’ikoti nibwo namubajije ibyo arimo ahita ajugunya casque yanjye hasi ngiye kuyitora nisatse nsanga amafaranga yayatwaye.”

Bizumuremyi Mwulidi utuye mu Murenge wa Gitega we yavuze ko yatunguwe no kuba iyi nkeragutabara yakubiswe abahisi n’abagenzi barebera hakabura uyitabara.

Yagize ati “Leta yari kwiye gufata ingamba zikaze ku bijyanye n’umutekano wa hano muri Tarinyota kuko rimwe bazahicira umuntu.”

Ubwo umunyamakuru wa IGIHE yataraga iyi nkuru, uyu mukobwa wari ufashwe amaze kwiba yahise nawe amwadukira amuruma ku maboko ashaka ko izo nsoresore zimwiba telefone ye ku buryo yahavuye umupira we wabaye ubushwange.

Izi mvururu zarangiye ari uko abasore b’inshuti z’uyu mukobwa bamujyanye kugira ngo polisi itamuta muri yombi.

Umukobwa(iburyo) bivugwa ko yibye umumotari wari umutwaye
Ibi byabereye ahitwa Tarinyota mu Biryogo
Umunyerondo yafashe uyu mukobwa ariko abasore bo mu Biryogo baramuwambura baramucikisha

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza